Ruhango: Umugabo yishe inzoka ahita ayishyira ku mushito arayotsa ayirira ku karubanda

Mu karere ka Ruhango, humvikanye inkuru idasanzwe y’umugabo witwa Ntawumenyumunsi François, wishe inzoka maze aho kuyijugunya arayotsa arayirya. Ibi byatangaje benshi mu baturage baho, bamwe babifata nk’ibisanzwe, mu gihe abandi babibonye nk’ibidahuje n’umuco nyarwanda.

Nk’uko bitangazwa n’abatangabuhamya baganiriye na BTN TV, uyu mugabo yishe iyo nzoka ubwo yari mu mirimo ye ya buri munsi. Aho kuyireka cyangwa kuyijugunya nk’uko benshi babigenza, yahisemo kuyotsa no kuyirya.

Iyo myifatire yahagurukije bamwe mu baturage bemeza ko kurya inzoka ari amahano mu muco nyarwanda, kuko zisanzwe zizwi nk’inyamaswa ziteye ubwoba kandi zigira ubumara. Gusa, Ntawumenyumunsi we avuga ko atumva impamvu abantu batunguwe n’ibyo yakoze, kuko ngo inzoka ari nk’ibiryo bisanzwe nk’izindi nyama.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu mugabo yavuze ko ntacyo byamugizeho ndetse ko iyo nzoka yari iryoshye cyane.

“Inzoka ni ibiryo nk’ibindi. Nayiriye. Kubera iki se uroba ifi ukayirya? Ni nk’uko nariye inzoka kandi birasanzwe.” Ntawumenyumunsi François.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Weralis, yavuze ko ibi bintu atari ibisanzwe kandi asaba ko abaturage bagirwa inama.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Kayitare yagize ati: “Dusaba abaturage kwirinda kurya inyamaswa zidasanzwe kuko zishobora gutera indwara.”

Mu muco nyarwanda, inzoka si inyamaswa isanzwe iribwa. Mu bihugu bimwe byo muri Aziya n’ahandi, kurya inzoka ni ibisanzwe, kandi hari abemeza ko zigira intungamubiri. Ariko abahanga mu buvuzi bagaragaza ko bimwe mu binyabuzima bidasanzwe bishobora gutera indwara zitandukanye n’inzoka irimo.

Ibi bikaba bisobanura impamvu ubuyobozi bwibutsa abaturage kwirinda gukoresha ibiribwa bidasanzwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *