Urwego rw’Ubugenzacya rw’u Rwanda (RIB), kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 1 Mutarama, rwateye utwatsi icyifuzo cyo kurenganurwa cyandikiwe Perezida Paul Kagame, ku bijyanye n’urubanza rw’uburiganya bushingiye ku ikoranabuhanga rw’agera kuri miliyoni zirenga 10 z’amadolari bivugwa ko yariganyijwe I&M Bank Rwanda.
Uwasabye kurenganurwa, ukoresha izina ry’irihimbano Wabimenya Ute hamwe n’izina rya @Imanirakomeye kuri X, yavuze ko akarengane kakorewe abantu barenga 150, barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, “bikorwa na bamwe mu bantu bari mu buyobozi bukuru ndetse n’inzego z’umutekano z’igihugu cyacu,” anasaba Perezida ubufasha.
Mu kugira icyo ruvuga kuri ibi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rubinyujije kuri X kuwa 1 Mutarama 2025, rwagize ruti:”Turifuza kunyomoza ibyo @Imanirakomeye yanditse asaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kurenganura abantu abeshya ko barenganyijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha. Muri Mutarama 2023, RIB yakiriye ikirego cya @imbankrw ku bujura bwakoreshwaga amakarita ya Mastercard bushingiye ku cyuho cyari cyagaragaye mu ivunjisha ry’amadovize.
Iperereza ryagaragaje ko abantu bagiye babeshya abandi bakabaka indangamuntu zabo bababwira ko bagiye kubashakira akazi barangiza bakazikoresha mu gushaka mastercards nyinshi, bakazikoresha kwiba banki baciye muri icyo cyuho cyari cyagaragaye.
Bibye banki amadolari agera kuri 10,256,000 USD. Abakekwaho iki cyaha 148 barakurikiranwe, hagaruzwa 2,274,336,310 Frw n’indi mitungo irimo amazu n’amasambu byari byaguzwe mu mafaranga aturutse muri ubwo bujura. Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwahamije abagera kuri 94 ibyaha byo kwiba n’iyezandonke, bahabwa ibihano bitandukanye.
Iperereza rirakomeje kugirango n’abandi bagize uruhare muri ubu bujura hakoreshejwe mastercard bahanwe nk’uko amategeko abiteganya. Turakeka ko nuwanditse asaba kurenganurwa atagaragaza amazina ye nyayo ari mu bashakishwa batorotse ubutabera”.
Uwasabye yasabye mu nyandiko yanditse kuri X, ku itariki ya 31 Ukuboza, ko abayobozi batavuzwe amazina bakoresheje ububasha bwabo kugira ngo bagire uruhare mu bikorwa by’ubucamanza mu rwego rwo kwikungahaza.
Ku miterere y’iki kibazo, uyu muntu yavuze ko I&M Bank ishami ryo mu Rwanda yatangije Mastercard ya Prepaid Multicurrency, yamamajwe kandi abantu barayigura barayikoresha bakurikije amategeko ya banki kugira ngo bavunje amafaranga y’u Rwanda mu mafaranga atandukanye y’amahanga ku giciro cyiza kurusha igitangwa na serivisi zisanzwe zivunja amadevize.
Uwasabye kurenganurwa yavuze ko abakoresha serivisi ya banki “batigeze bakoresha nabi sisitemu,” yongeraho ko benshi mu bayikoresha bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu gusubiza, urwego rw’ubugenzacya rwamaganye iki kirego cy’akarengane kivugwa n’usaba ruvuga ko muri Mutarama 2023, rwakiriye dosiye yatanzwe na I&M Bank yerekeye ubujura bwakoreshwaga amakarita ya Mastercard bushingiye ku cyuho cyari cyagaragaye mu ivunjisha ry’amadovize.
Hagati aho uru rubanza ruracyari mu nkiko.