Mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi habereye impanuka ya ‘coaster’ itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, yagonze ipoto y’amashanyarazi n’igiti, bamwe mu bari bayirimo barimo n’umushoferi barakomereka, umwe mu bagenzi yitaba Imana ageze kwa muganga.
Iyi mpanuka yabereye mu ikorosi ryo mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Kabakobwa, Umurenge wa Gashonga kuri uyu wa 30 Kamena 2025.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi kandi ageze mu ikorosi ahantu hamanuka.
Ati “Imodoka yari irimo abantu 29, abakomeretse ni 10 ariko umwe yaje kwitaba Imana ageze kwa muganga”.
Iyi mpanuka ikimara kuba abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gihundwe. Abakomeretse barimo umukecuru w’imyaka 70 wari ugiye kwa muganga, ari nawe waje kwitaba Imana.
SP Kayigi yavuze ko icyo bamaze kubona ari uko hari abashoferi bubahiriza amategeko y’umuhanda iyo bageze kuri camera no ku mupolisi gusa, abibutsa ko ubuzima bw’abo batwaye buba buri ku mutwe wabo bityo ko bakwiye kwirinda gukorera ku jisho.