Rusizi: Umugabo wabeshye abakobwa 10 ko azabarongora, umwe muribo yamuvumbuye maze amukuramo iyo kotsa

Umugabo w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yakomerekejwe n’umwe mu bakobwa yatse amafaranga ababeshya ko azabagira abagore bikarangira ababeshye.

Byabereye mu Mudugudu wa Murangi, Akagari ka Kamurera, aho uyu mugabo asanzwe afite umugore.

Yabeshye umukobwa wo mu Murenge wa Nkungu muri aka karere ko akiri umusore, amwaka ibihumbi 45 Frw avuga ko ari ayo kugura ibikoresho. Aho umukobwa atahuriye ko yamubeshye, yaramusingiye aramukubita.

Abaturanyi batabaye bavuga ko uwo mukobwa yagiye aho uyu mugabo yahoze atuye aramubura akomeza kubaririza, agera aho atuye asanga ari kumwe n’umugore mu nzu.

Uyu mugabo usanzwe akora irondo ry’umwuga agisohoka mu nzu, uyu mukobwa yahise amufata mu mashati amusaba kumwishyura amafaranga ye, umugore we atinya gusohoka ngo na we adakubitwa.

Uwo mukobwa yabonye igiti cyari mu mbuga akimukubita mu maso aramukomeretsa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa n’umugabo bahise batabwa muri yombi bajyanwa kuri sitasiyo RIB ya Kamembe.

Ati “Ni umunyerondo w’uyu murenge wa Kamembe. Akiva ku kigo nderabuzima kuvurwa yagiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe ku kibazo cye n’uwo mukobwa wamukoreye urugomo uhafungiye kugira ngo hakemurwe ikibazo cyabo.’’

Ubwo byari bikimenyekana hahise haboneka abandi bakobwa barenga 10 bavuga ko bari baramubuze, na bo yatse amafaranga ababeshya ko azabarongora, buri wese atazi undi, ababwira ko nta mugore afite.

Bose ubuyobozi bwabohereje kuri RIB, sitasiyo ya Kamembe ngo bajye gutanga ikirego, abasubize amafaranga yabo.

Gitifu Ingabire yasabye abagabo n’abasore kwirinda ubuhemu cyangwa ubushukanyi nk’ubwo kuko birangira butamaje nyirabwo.

Ati “Uwakoze urugomo agomba kubihanirwa ariko n’uwo mugabo, nibigaragara koko ko ubwo buhemu yabukoze, azishyura iby’abandi yariye.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *