Rutahizamu wa Young Africans, Aziz Ki, yizihije umunsi w’abakundana, St Valentin, mu buryo bwihariye, aho yemeje urukundo rwe na Hamisa Mobetto amwambika impeta y’urukundo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukinnyi w’imyaka 29 ukomoka muri Burkina Faso yasangije abamukurikira amashusho y’iki gikorwa cyabereye i Dubai, aho yasabye Mobetto ko azamubera umugore.
Mu butumwa bwe, Aziz Ki yagize ati: “Nk’umukinnyi wa ruhago, ubuzima bwanjye busaba gufata ibyemezo bikomeye, ariko icyemezo ntigeze nshidikanyaho ni ukuguhitamo.”
Urukundo rw’aba bombi rwari rumaze igihe ruvugwa, ariko ntibigeze berura. Gusa kuva mu mpera z’umwaka ushize, batangiye kugaragaza umubano wabo, aho bagiriye ibihe byiza i Dubai.
Iyi nkuru yemeje bidasubirwaho ko Hamisa Mobetto, uzwi cyane mu myidagaduro, ari we mukunzi wa Aziz Ki, ndetse bombi bashimangiye ko inzozi zabo zabaye impamo.