Rutahizamu w’Umunya-Guinée-Bissau, Adulai Jaló, wakiniraga Sports Benfica de Bissau y’iwabo, yageze i Kigali aho biteganyijwe ko asinyira Rayon Sports amasezerano yo kuyikinira.
Uyu mukinnyi w’imyaka 20 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2025, Saa Saba z’ijoro. Yakiriwe n’ureberera inyungu ze, Karenzi Alex.
Akigera i Kigali yatangaje ko ari umukinnyi ukiri gutangira umwuga we ariko afite intego nyinshi.
Ati “Aha ni mu rugo hashya. Naje hano kugira ngo mfashe Rayon Sports kugera ku ntego zayo ndetse n’izanjye muri rusange. Ndifuza kuzaba uwatsinze ibitego byinshi ndetse tukegukana n’ibikombe.”
Adulai Jaló ntabwo ari umukinnyi w’agafu k’imvugwa rimwe kuko mu mwaka ushize yabaye uwatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Guinée-Bissau yanegukanye.
Uyu mukinnyi yatsinze ibitego 19, birimo 16 muri Shampiyona ndetse n’ibindi bitatu byo mu Gikombe cy’Igihugu.
Ibi kandi aherutse kubihemberwa n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino muri iki gihugu, mu muhango wabaye tariki ya 23 Mutarama 2025.
Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36. Iyi kipe irakina na Police FC mu Gikombe cy’Intwari mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2025.