Rutahizamu w’Umunye-Congo wari uri mu igeragezwa muri Rayon Sports, yasubiye iwabo

Rutahizamu w’Umunye-Congo, Ntamba Musikwabo Malick, wari uri mu igeragezwa muri Rayon Sports, yasubiye iwabo nyuma yo kutitwara neza ngo yemeze abatoza b’iyi kipe.

Malick, wari umaze iminsi ari kumwe n’iyi kipe mu myitozo, ntiyashoboye kwemeza abashinzwe tekinike, bikarangira asabwe gusubira iwabo. Uyu mukinnyi yahagurutse i Kigali mu gitondo saa 11:00 zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025 akoresheje imodoka itwara abagenzi, biteganyijwe ko azagera mu gihugu cye saa 16:00, agasubira mu ikipe ye.

Gusa, Rayon Sports iracyakomeje gushakisha abandi bakinnyi bashobora kuyifasha mu gice cy’imbehe, mu rwego rwo kunoza urutonde rw’abakinnyi bazayifasha muri shampiyona y’uyu mwaka.

Byitezwe ko Musikwabo azakomeza gukora cyane no gushaka andi mahirwe yo kugaruka mu makipe akomeye, kuko n’ubundi afite impano yatangajweho na bamwe mu bamubonye akinira mu gihugu cye.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *