Myugariro wa APR FC, Niyigena Clément, yatowe nk’Umukinnyi Mwiza wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abashyikirijwe ibihembo kuri uyu mugoroba, abayobozi b’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa.
Ibyiciro birindwi byahembwe ni Umukinnyi w’Umwaka, Umutoza w’Umwaka, Umukinnyi Muto wahize abandi, uwatsinze ibitego byinshi, Umunyezamu w’umwaka, igitego cy’umwaka ndetse n’ikipe y’abakinnyi 11 beza b’Umwaka w’Imikino wa 2024-2025.
UKO IGIKORWA CYAGENZE:
– 20:16: Umukinnyi w’umwaka ni Niyigena Clément wa APR FC
Myugariro waje yambaye umwambaro w’Amavubi kuko ari mu mwiherero ndetse yitegura kujya muri Algeria, yashyikiriwe igihembo n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis.
Yagize ati “Gutwara igihembo ni igiciro cy’ibyo wakoze. Ni ikimenyetso kinyereka ko ngomba gukomeza gukora cyane, ko n’ibindi bishoboka.”
Niyigena yakinnye imikino 28, atsinda ibitego bibiri birimo icyari gihatanye mu bitego by’umwaka.
Yahigitse Umar Abba wa Bugesera FC na Djibril Ouattara bakinana muri APR FC.