Rwatubyaye Abdul yakoranye imyitozo n’abakinnyi ba Rayon Sports mu Nzove

Rwatubyaye Abdul, myugariro ukomeye w’ikipe ya AP Brera Strumica yo muri Macedonia, yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports mu Nzove kuri uyu wa Gatanu. Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu Rwanda mu mupira w’amaguru, yongeye kugaruka mu ikipe yahoze akinira mbere yo kwerekeza ku mugabane w’i Burayi.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia, aho Abdul akinira, izasubukurwa tariki ya 8 Gashyantare 2025. Ikipe ye ya AP Brera Strumica kuri ubu iri ku mwanya wa 8 n’amanota 19 mu mikino 18 bamaze gukina. Nubwo bimeze bityo, iyi kipe ikomeje gukora ibishoboka ngo izamuke mu manota igihe shampiyona izaba isubukuwe.

Abdul amaze umwaka avuye mu ikipe ya Murera (Rayon Sports). Abakunzi ba Rayon Sports, biteguye kongera kubona uyu mugabo wahoze ari kapiteni w’ikipe yabo, akaba yaramamaye cyane mu gihe cya Robertinho mu mwaka wa 2018? Abakunzi ba Gikundiro benshi bakumbuye kubona uyu mukinnyi w’inararibonye, wagaragaje umusaruro ukomeye mu myaka yatambutse.

Ese uyu mwitozo waba ari ikimenyetso cy’uko ashobora kongera gusubira muri Rayon Sports? Ni ibisigaye gushakishwa, ariko icyizere cyo kubona undi musaruro mwiza giturutse kuri uyu mukinnyi kiracyahari.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *