Rwongeye kwambikana bikomeye hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za RDC

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo, zagabye ibitero kandi mu gice cya Katana kigenzurwa n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Ku manywa yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/06/2025, ni bwo ihuriro ry’ingabo za Congo zongeye gutera abarwanyi ba AFC/M23 i Katana haherereye hafi n’i kibuga cy’indege cya Kavumu ari nacyo kizwi nk’icya Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni igitero amakuru ava muri ibyo bice avuga ko uruhande rwa Leta
rwakigabye iki gitero rwaturutse mu bice byo muri parike y’igihugu ya Kahuzi-Biega.

Iyi mirwano yahuzaga impande zombi, amakuru akomeza avuga ko ishobora kuba yamaze umwanya ungana na masaha abiri n’igice, kuko yatangiye igihe c’isaha ya saa saba z’amanywa igeza isaha ya saa kenda z’umugoroba.

Ni imirwano yongeye kumvikanamo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, aho ndetse kandi yanasize abaturage bo muri ako gace bavuye mubyabo bahungira mu bindi bice bitekanye.

Ubuhamya Minembwe Capital News yahawe bugira buti: “Iyi mirwano yari komeye. Yaguyemo Wazalendo 11, kandi uyu mubare ushobora kurenga.”

Bugira kandi buti: “Urugamba rwatangiye igihe cy’amanywa, rugeza igihe cy’umugoroba. Wazalendo ni bo bateye. Ariko bahunze.”

Aya makuru akomeza avuga ko uruhande rwa RDC, rwakoze iki gitero ni rwo rwa hunze kandi, nk’uko n’ubundi byagenze ubushize.

Hagati muri iki cyumweru turimo, iri huriro ry’Ingabo zirwanirira Leta y’i Kinshasa ni bwo zari zagabye ibitero kandi muri iki gice cya Katana.

AFC/M23 igenzura icyo gice yashubije inyuma ririya huriro ry’ingabo za Congo.
Icyo giha amakuru yanavugaga ko izi ngabo za Congo zari zagabye iki gitero, zarahunze zerekeza mu ishyamba yo muri utwo duce.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *