Sam Karenzi na Kazungu Clever basezeye kuri Fine FM hamenyekanye Radio bagiye gukoranaho

Nyuma yo gusezera ku mirimo yabo kuri Fine FM, Sam Karenzi na Kazungu Claver bagiye gukorera hamwe kuri Radio nshya ya Karenzi yitwa “Oxygène”. Iyi radiyo izajya yumvikanira ku murongo wa 93.9 FM, ikaba yitezweho kuzana umwuka mushya mu itangazamakuru mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu, amakuru yatangiye gukwirakwira ko Sam Karenzi yamaze gusezera burundu kuri Fine FM, aho yari Umuyobozi w’Ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo. Iyi radiyo yari amazeho imyaka itatu, ari na ho yubatse izina rikomeye mu mwuga w’itangazamakuru ry’imikino.

Karenzi yari umwe mu byamamare mu bakunzi b’imikino mu Rwanda, azwiho kuba yaratangiye urugendo rwe rwa radiyo kuri Radio Salus, akomereza kuri RadioTV10, ndetse na Fine FM. Ubu, aritegura gutangira urugendo rushya nka nyiri Radio Oxygène, umushinga amaze igihe ategura.

Nyuma y’igihe gito Kazungu Claver ageze kuri Fine FM, aho yari amaze ukwezi kumwe, nawe yamaze gusezera avuga ko agiye gutangira imirimo mishya. Kazungu yari umwe mu banyamakuru b’imikino bafite izina rikomeye, wamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe mu kuyobora ibiganiro by’imikino ku maradiyo atandukanye.

Gukorana kwa Kazungu na Sam Karenzi kuri Radio Oxygène ni ikimenyetso cy’uko iyi radiyo nshya ishobora kuzaba icyitegererezo mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda.

Uretse Karenzi na Kazungu, undi munyamakuru ukomeye, Ishimwe Ricard, nawe yamaze gusezera kuri Fine FM. Amakuru avuga ko azerekeza kuri iyi radiyo nshya ya Karenzi. Ricard yari umwe mu bagize itsinda ryakoraga ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo, akaba yari amaze umwaka akorera Fine FM.

Radio Oxygène izajya yumvikanira ku murongo wa 93.9 FM, ikaba yitezweho kuzana impinduka zikomeye mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda. Nubwo Sam Karenzi ataravuga byinshi ku mishinga y’iyi radiyo, abakunzi b’imikino bategerezanyije amatsiko ibyo izazana.

Uyu mushinga mushya uratanga icyizere cyo gufasha abanyamakuru bafite ubunararibonye gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo bishya no gukomeza guteza imbere itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda. Iyi radiyo ishobora kuba urubuga rw’ibiganiro byimbitse n’amakuru agezweho, bikagera ku bakunzi b’imikino mu buryo bugezweho kandi bujyanye n’igihe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *