Samuel Guellette yatangaje ko atazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kumuhamagara

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga, Samuel Guellette, yatangaje ko ashobora kutitabira ubutumire yahawe n’ikipe y’igihugu Amavubi, kubera imvune yagiriye mu mukino usoza Shampiyona y’u Bubiligi.

Uyu mukino wahuje RAAL La Louvière, ikipe Guellette akinira, n’indi kipe yo muri shampiyona, warangiye amugiriyeho nabi. Mu butumwa bwe, Guellette yagize ati:

“Nabonye ubutumire bwo kwitabira Amavubi, ariko ikibabaje ni uko ndacyafite imvune nagiriye mu mukino wa nyuma wa shampiyona. Ku bw’ibyo, ntabwo nzaba meze neza ku buryo nakina.”

Ikipe y’igihugu Amavubi irimo kwitegura imikino ibiri ikomeye, irimo n’uwo izahuramo na Algeria mu kwezi kwa Kamena (ukwezi kwa 6), mu rwego rwo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Isi.

Nubwo Guellette yifuzaga guhagararira igihugu cye, imvune yamubujije amahirwe yo kongera kugaragara mu kibuga yambaye umwenda w’Amavubi. Abakunzi b’ikipe y’igihugu baracyari mu gihe cyo gutegereza kumenya niba hari impinduka zizabaho mu bakinnyi bahamagawe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *