Umuhanzi w’Umunyarwanda Niyo Bosco ari mu kababaro gakomeye nyuma y’urupfu rwa se umubyara witabye Imana ku wa 23 Mata 2025.
Uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze amagambo yuzuyemo intimba n’agahinda ati: “Ukomeze kuruhukura mu mahoro mubyeyi, umunsi w’agahinda uba muremure kuruta umwaka w’ibyishimo.”
Se wa Niyo Bosco yaherukaga kwitabira ibirori bya The Choice Awards mu 2022, aho uyu muhanzi yegukanye igihembo cya “Best Male Artist”.
Icyo gihe yagaragaje ibyishimo byinshi, avuga ko yishimiye uburyo umuhungu we agera ku nzozi ze, akanashimira Imana, abategura ibi bihembo ndetse n’umunyamakuru Irene Murindahabi wamufashije kumenyekana.
Mu butumwa bwe, Niyo Bosco yavuze ko akomeje kubabara ariko azahora yibuka urukundo n’ubwitange byaranze se. Yashoje ashima abakomeje kumuba hafi muri ibi bihe bigoye.