Semuhungu ni inshuti yanjye: Byiringiro Lague yashyize umucyo ku by’umubano we na Eric Semuhungu

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka inkuru zitari nziza kuri rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC Byiringiro Lague utamerewe neza hanze y’ikibuga ndetse yewe no mu kibuga ntagikina kubera uburwayi bwa Malaria avuga afite.

Byiringiro umwe mu bakinnyi bazamutse neza Kandi bari bafite impano idasanzwe, ubu ageze aho ataboneka mu bakinnyi 20 ikipe yifashisha kumukino, we avuga ko biterwa n’icyo kibazo cy’uburwayi.

Mu minsi micye ishize nibwo umunyamakuru Ngabo Roben wa Radio&TV10, yatangaje ko Lague imyitwarire mibi ye igeze aho asiba imyitozo avuga ko arwaye umutwe, ariko nyuma yaho akagaragara mu kabari ari kwinywera inzoga.

Ngabo Roben yakomeje avuga ko Byiringiro Lague umugabo ufite umugore n’abana babiri, gusibaga imyitozo agatanga impamvu zuko arwaye, ariko ariko akamara amajoro ari kumwe nuwitwa Eric Semuhungu umugabo wigize umugore.

Semuhungu akaba ari nawe wagiye agaragaza amashusho ari kumwe na Lague mu kabari, kandi yabaga yabwiye umutoza ko arwaye atashobora gukora imyitozo.

Mu kiganiro Byiringiro Lague yagiranye na YouTube channel yitwa Voice Official 250, Lague yabajijwe iby’umubano we na Semuhungu maze ntaguca ku ruhande, yemera ko ari inshuti.

Ati “Semuhungu ni inshuti yanjye, twarakuranye hariya Kimisagara” yakomeje avuga ko ari inshuti ye bisanzwe kuko baziranye kuva mu buto, gusa ntakindi kibahuza ndetse yongeraho ko amashusho yagiye hanze bari kumwe, ni igihe bahuriye mu kabari aho Lague yari yasohokeye maze bihurirana nuko Semuhungu yari ya hostinze aho, baherako barasuhuzanya nk’inshuti badaherukanye.

Lague yakomeje avuga ko ubwe gusoka ntakinazo abibonamo kuko nk’abakinnyi nyuma y’ikibuga baba bagomba kuruhura mu mutwe. We ahamya ko adakunda gusoka, byibura asoka nka 1 mu kwezi.

Ku bijyanye n’imyitarire ye mu kibuga, Lague ubwe yemerako adahagaze neza, ndetse ko nawe ubwe abona ko yari adakwiriye guhamayarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa yizeza abakunzi ba Police FC ko nubwo ntacyo arabafasha ngo mubyo abagimba ntana 1/10 cyabyo arabaha, abizera kwitwara neza mu mikino agiye gukina.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *