Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko igisirikare cya Congo ari abajura

Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize imbaraga mu kugura intwaro ziremereye, ntiyite ku kubaka igisirikare gikomeye, bituma aho abarwanyi ba M23 bageze ingabo za FARDC ziyabangira ingata.

Uwizeyimana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, cyagarukaga ku bibazo by’umutekano muke muri RDC.

Yavuze ko RDC ariyo muterankunga mukuru wa M23, binyuze mu ntwaro iha ingabo za FARDC kandi zitazi kuzikoresha.

Ati “Bizeye intwaro bari bafite. Baguze intwaro pe kuko bagaragaza ingengo y’imari bakoresheje mu gisirikare, ariko (RDC) igura intwaro nta gisirikare igira. Buriya amasuka ntiyihingisha, ushobora kugira kontineri y’amasuka ariko nta bahinzi ufite abantu bazi guhinga bakazaza bakikorera ayo masuka bakayatwara ni na yo mpamvu tuvuga ko umuterankunga wa mbere wa M23 ni Leta ya Congo.”

Akomeza asobanura ko iki kibazo cy’igisirikare, ubuyobozi bwa RDC bukizi ariko bukomeza kwitwaza u Rwanda nk’impamvu yatumye igisirikare cyabo kidakomera, nyamara icyo bari biringiye ari ukugura intwaro no kwizera ko ingabo z’amahanga zizabafasha nibaramuka bafite intwaro.

Senateri Uwizeyimana kandi yavuze ko kimwe mu bituma igisirikare cya RDC kidakomera ari ruswa n’abayobozi bashaka kwigwizaho umutungo, bigatuma bashyira mu gisirikare ababonetse bose.

Ati “Congo nta gisirikare igira, ni abantu b’abajura yashyize hamwe irabegeranya ibaha intwaro ariko nta gisirikare gihari rwose keretse ukuyemo bariya bantu bambaye inyenyeri.”

Bivugwa ko RDC ari cyo gihugu cya Afurika cyaguze intwaro zihenze mu myaka mike ishize, aho cyakoresheje agera kuri miliyari enye z’amadolari.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *