Shakib agenda km 3,000 buri cyumweru agiye kureba Zari

Nubwo Shakib Cham akorera i Kampala naho Zari Hassan abarizwa muri Afurika y’Epfo ari kumwe n’abana be batanu, urukundo rwabo ntirwadindiye kubera intera ibatandukanya.

Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, Shakib yavuze ko akomeje kugaragaza urukundo n’umuhate mu kubungabunga umubano wabo, ndetse agasanga adashobora kumara icyumweru atabonanye na Zari.

Yagize ati: “Igihe cyose numva mukumbuye, mpita njya muri Afurika y’Epfo.”

Shakib yavuze ko basanzwe bafite uburyo buborohera bwo gukomeza umubano wabo nubwo baba ahatandukanye. Yanatangaje ko atajya amuca inyuma kandi ko ubukwe bwabo buri mu nzira nziza.

Ati: “Nta na rimwe nigeze muca inyuma. Tumeze neza mu rugo.”

Shakib avuga ko n’ubwo Zari afite inzu nini mu mujyi atuyemo, iyo agiye kumusura nta mpamvu yo kuba mu mahoteli kuko aba ashobora gutura muri iyo nzu. “Zari afite amazu ye, ariko nanjye mfite uburenganzira bwo gutura yo. Duturana nk’abashakanye,”

Shakib kandi yavuze ko afite ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo, bituma bimworohera kuhagenda kenshi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *