Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko ihangayikishijwe n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bukomeje kwiyongera mu bakora umwuga w’uburaya, aho ababarirwa muri 35% babana n’ubwandu bwako.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, icyakora avuga ko n’ubwo bimeze bityo ariko, hari intambwe yatewe kuko bavuye kuri 50% mu myaka 10 ishize.
Avuga ko impamvu ari bo bagaragaraho ubwandu cyane bijyanye n’uko batitabira gahunda z’ubwirinzi harimo ikoreshwa ry’agakingirizo ndetse aba ngo bakaba banagaragaraho cyane indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse bakanagerwaho n’indwara z’ibyorezo nka MPOX.
Ati: “Dufite icyiciro kigomba kwitabwaho, imibare nabonye muri iki gitondo ni uko abakora uburaya ari bo bibasiwe cyane na Virusi itera SIDA ku kigero cya 35% ugereranyije na 50% mu myaka 10 ishize.”
Minisitiri Nsanzimana yunzemo ati: “Ibi bijyanye no kudakoresha inzira z’ubwirinzi nko gukoresha agakingirizo ndetse ku buryo ari na bo bagaragaraho indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse bakagerwaho n’indwara z’ibyorezo nka MPOX.”
MINISANTE ivuga ko n’ubwo umubare w’abandura Virusi itera SIDA ku munsi wavuye ku bantu 25 ukagera ku bantu hafi 10, hagikenewe kugira igikorwa kuko abenshi bandura ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 20.
Ivuga kandi ko ku bantu 100 bapfa ku munsi, bahaba harimo barindwi bazize SIDA.
Mu rwego rwo kugabanya ubwandu bushya, Minisiteri y’Ubuzima yihaye gahunda ko mu mwaka wa 2030 nibura abantu 95% bazaba bazi uko ubuzima bwabo buhagaze kuri Virusi itera SIDA, muri bo 95% bagaragayeho ubwandu bagafata imiti neza ku buryo 95% baramutse bafata imiti, Virusi yaba itakibagaragara mu maraso.