Umugore witwa Abizera Marie Assoumpta w’imyaka 27 ari mu maboko y’ubugenzacyaha, akurikiranyweho icyaha cyo kwica uruhinja yari amaze kubyara, aho bivugwa ko yarunize arwicira mu murima w’amateke.
Uyu mugore ukomoka mu Karere ka Muhanga, yafatiwe mu murima uri mu Karere ka Rusizi aho yari yihishe, afite mu ntoki umurambo w’urwo ruhinja. Yari aherekejwe n’undi mugore witwa Nyiransengiyumva Anne-Marie, bombi bari batuye hafi y’uruganda rwa Sima aho bakoraga.
Amakuru atangwa na Nyiransengiyumva avuga ko Abizera yatangiye kumva aribwa mu nda ku mugoroba wo ku wa 8 Mata 2025, maze ahamagara inshuti ye ngo imuherekeze kwa muganga, ariko ntiyamubona. Nyuma yaje kwifashisha Nyiransengiyumva, bajya ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ariko bageze mu nzira Abizera ahita abyara.
Nyiransengiyumva avuga ko mugenzi we akimara kubyara yahise avuga ko adashaka kurera uwo mwana, akamuniga. Yahise abimenyesha ubuyobozi, ariko basanze yamaze kugenda n’uwo mwana.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitambi buvuga ko nyuma y’aho abaturage babonye uyu mugore mu murima yihishemo, bamushyikirije ubuyobozi maze ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha mbere yo koherezwa ku Bitaro bya Mibilizi. Nyuma yavuye kwa muganga ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye aho ari gukurikiranwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Bwana Manirarora James, yavuze ko uyu mugore nta bisobanuro yigeze atanga ku cyatumye yica umwana, ariko ko hizewe ko azabisobanura imbere y’ubugenzacyaha.
Yakomeje asaba urubyiruko kwirinda imyitwarire nk’iyo, avuga ko gutwita bitagombye kurangira umuntu akoze icyaha nk’iki, ahubwo ko babyara bagafata inshingano.