Tshisekedi yivuze imyato nyuma y’amasezerano u Rwanda rwagiranye na RDC

Tshisekedi yivuze imyato nyuma y’amasezerano u Rwanda rwagiranye na RDC

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yabwiye Abanye-Congo ko agiye kubasubiza amahoro arambye nyuma y’aho igihugu cye kigiranye n’u Rwanda amasezerano.

Aya masezerano agena amahame aganisha ku mahoro arambye mu karere yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, tariki ya 25 Mata 2025.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ni zo zafashije u Rwanda na RDC kugera kuri aya masezerano, nyuma y’imyaka itatu bidacana uwaka.

Ubwo Tshisekedi yakiraga mugenzi we uyobora Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, kuri uyu wa 29 Mata, yatangaje ko amasezerano RDC yagiranye n’u Rwanda ari intambwe iganisha ku cyerekezo cyiza kandi ngo yarayifuzaga.

Ati “Ni isezerano nahaye abaturage banjye ko nzahatana kugeza ku iherezo, ko nzagarura amahoro, ya nyayo kandi arambye. Nyuma y’ibyo mwabonye byose, nta kibazo cy’umutekano muke muri RDC kizongera kubaho. Ni cyo cyifuzo n’intego yanjye.”

Amerika yasabye u Rwanda na RDC gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro bitarenze tariki ya 2 Gicurasi 2025 kugira ngo impande zombi zizawusuzume. Byitezwe ko nyuma yaho, hazasinywa amasezerano y’amahoro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *