Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yahishuye ko impamvu yahisemo gutangirira ibikorwa byo kumurika imyenda ‘Ituro’ i Nyamasheke ari uko ari ho avuka, yemeza ko urusengero yayimurikiyemo ari rwo yakuriyemo ndetse yasengeragamo, yewe yemeza ko yanaruririmbiyemo.
Ibi Turahirwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yabazwaga byinshi kuri iyi myambaro aherutse kumurikira iwabo i Nyamasheke, ariko akahava yijunditswe bikomeye n’Itorero rya ADEPR yakuriyemo.
Avuga ko ubwo yayimurikiraga iwabo i Nyamasheke Itorero rya ADEPR ryabonye ibikorwa bye rikamwijundika kubera ko ikibazo cy’imyemerere yaryo.
Ati “ADEPR yabonye Ituro biba ikibazo, byatewe n’ahantu twakoreye. Nashakaga gutangira ituro mu rugo aho mvuka Nyamasheke, cyane ko mpafite amateka ndetse n’iyi myambaro nise Ituro ikaba yari ifite umwimerere wo kwerekana ubuzima bw’abantu aho tuva n’aho dusubira. Urabona ishusho y’uko bimeze harimo igitaka.”
Yakomeje ati “Habayeho kutumvikana kuko twamurikiye iyi myambaro ndetse n’ibindi biyiherekeza mu rusengero rukuze rumaze igihe. Ni rwo nakuriyemo, naririmbiye muri urwo rusengero ariko kubera ibibazo by’imyumvire, ADEPR yatwoherereje ibaruwa ko tugomba kubikuramo ariko kumurika imyambaro byari byarangiye.’’
Ku wa 15 Werurwe 2025 Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions yagaragaje ko ubuyobozi bwa ADEPR Nyamasheke, bwifuje kumuhagarikira ibirori gusa babyibuka byaratinze kuko umunsi bifuzaga kubihagarikira ari wo munsi byari biri kurangira.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu butumwa atamajijeho umwanya munini kuko yahise abusiba, yibukije ADEPR ko batinze kwandika ibaruwa isaba ko ibikorwa bye byahagarikwa kuko yasohotse ari kubisoza.
Iyi baruwa ADEPR Paruwasi ya Tyazo yari yayandikiye umuyobozi wa Guest House Ltd yakodeshaga inyubako Turahirwa Moses yamurikiragamo imyenda ye yise “Ituro” kuva ku wa 13-15 Werurwe 2025.
Muri iyi baruwa yanditswe ku wa 15 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa ADEPR bwibukije ubuyobozi bwa Guest House Ltd ko bagomba guhagarika ibikorwa byo kumurikira imyenda ya ‘Moshions’ mu nyubako yabo kuko ibyaberagamo binyuranyije n’imyemerere y’Itorero.
Bimwe mu byo batemeraga nk’uko bigaragara mu ibaruwa ADEPR yandikiye abakodesheje iyi nyubako, harimo gukoresha ibirango by’Itorero ibyo bitagenewe, bavuze kandi ko ibyaberagamo bihungabanya abakirisitu kandi ari bo bashinzwe kureberera no guhindura icyumba cyamurikirwagamo iyi myenda uko batagisanze kandi nta burenganzira babifitiye.
ADEPR yasabaga ko ibi bikorwa bihagarikwa bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba mu gihe n’ubundi wari umunsi wa nyuma w’iri murika ryahereye mu Karere ka Nyamasheke mbere y’uko Turahirwa Moses abikomereza hanze y’u Rwanda.
Byitezwe ko iri murika Moses azarikomereza mu Bushinwa, i Kampala ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho azasoreza iri murika.
Turahirwa ubusanzwe yavukiye mu muryango usengera muri ADEPR ndetse se yabaye pasiteri aza kubihagarika kubera izabukuru. Uyu musore akunze kuvuga ko yabaye muri korali akiri muto ndetse izina yise iyi myambaro ye mishya yarikomoye kuri iri torero avuga ko yakuriyemo.