Twagirayezu Thaddee Prezida wa Rayon Sports yahishuye ibyo bakoreye Nsabimana Aimable byose ariko akaba akomeje kubirizaho kana ashaka gusesa amasezerano bafitanye

Nyuma y’inkuru yakomeje gucicikana hirya no hino mu gisata k’imikino, ivuga ko Myugariro wa Rayon Sports, akaba na Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Nsabimana Aimable yandikiye Rayon Sports ngo batandukane, President wa Rayon Sports yaje gusobanura ko ntacyo batakoze ariko akaba akomeje kwigiriza nkana.

President wa Rayon Sports Twagirayezu Thaddee, yasobanuye ko ubwo ubuyobozi bushya bwajyagaho, bwasanze Nsabimana Aimable aberewemo amadeni y’imishahara myinshi ndetse na miliyoni 13 za Requirement, gusa mu gihe gito bamaze ku buyobozi bakaba baragerageje kumwishyura make make ashoboka ariko akaba atumva situation ikipe irimo ngo abyihanganire.

Yagaragaje ko kuva bahagera ubu nta deni ry’umushahara ba murimo, ndetse ko bamaze kumwishyura million 8 muri 13 za recruitment

Yagize ati “Twasanze Aimable bamurimo imishahara y’amezi atatu na miliyoni 13 Frw za ‘recruitment’. Uyu munsi nta mushahara tumurimo ndetse tumaze kumwishyura miliyoni 8 Frw mu za recruitment. Ubwo uwo mukinnyi wamugira gute?”

Ibi bibaye nyuma yuko uyu mukinnyi Nsabimana Aimable yandikiye Rayon Sports ayisaba ko basesa amasezerano mu gihe cyose ikipe yaba itabashije kuzuza ibyo bumvikanye.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo uyu mukinnyi yongereye amasezerano y’umwaka mu ikipe ya Rayon Sports. Yemerewe guhabwa miliyoni 15 z’Amanyarwanda nka ‘recruitment’ gusa ntiyahita ahabwa yose ahubwo aba ahawe 2 Frw gusa.

 

Mbere yuko umwaka wa 2024 urangira, ikipe ya Rayon Sports yaje kwishyura amafaranga yari ibereyemo abakinnyi maze igira abo iha igice barimo na Nsabimana Aimable aribwo na we bamuhaga izo miliyoni 8 Frw gusa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *