“Twe ntitugendera kubihano” – Amahanga yamaze kubona ko gufatira u Rwanda ibihano atari wo muti, kuko rudashobora kubyishinga ngo bishyire mu kaga abaturage barwo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amahanga yamaze kubona ko gufatira u Rwanda ibihano atari wo muti, kuko rudashobora kubyishinga ngo bishyire mu kaga abaturage barwo.

Ibihugu birimo u Bubiligi, Canada n’ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi, mu ntangiro z’uyu mwaka, byokeje igitutu u Rwanda bigera n’aho birufatira ibihano rushinjwa gushyigikira umutwe wa M23.

Nduhungirehe yavuze ko kuva ibyo bihano byafatwa, u Rwanda rwagaragaje ko bidakwiriye, ndetse ko nta musaruro bizatanga kuko atari inshuro ya mbere bishyizweho.

Ati “Bafashe ibyo bihano kandi twababwiye ko uwo murongo atari wo mwiza. Kuza ugafatira u Rwanda ibihano nk’aho u Rwanda aricy0 kibazo, ukumva ko aribwo uzakemura ikibaz0 cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo ni ukwibeshya. Byaragaragaye mu 2012 na 2013, bafashe ibihano ariko ikibazo ntabwo cyakemutse.”

Nduhungirehe yavuze ko ibihano biherutse gufatirwa u Rwanda, ntacyo bivuze kuko ibyo rwasabwaga “tutashoboraga kubikora”.

Ati “Twebwe dufite ikibazo cy’umutekano, tugomba kurengera umutekano wacu, ntabwo tuzashyira umutekano w’Abanyarwanda mu kaga kubera inkunga baduha.”

Yavuze ko hari ibihugu birimo ibya Afurika, Qatar na Amerika byo byafashe umurongo wo kugendera kure ibihano, ahubwo bigahitamo gushaka umuti w’ikibazo.

Ati “Ibyo byose byatumye bya bihugu ahubwo bigaragara ko nta jambo bifite mu karere, kuko byaje bihana gusa bidashaka igisubizo. Byakagombye kubaha isomo ko ibyiza ari ugukorana n’ibihugu byose kugira ngo dushakire umuti ikibazo cy’u Burasirazuba bwa Congo.”

Nduhungirehe yavuze ko ibyo u Rwanda rwasabwaga, harimo ko ngo rugomba gukura ingabo muri RDC, guhagarika gukorana na M23 no kujya mu biganiro kandi rusanzwe rubirimo.

Ati “Ntabwo guhana u Rwanda bishobora kugira ingaruka ku Rwanda, kuko twe dufite icyo turengera, turarengera igihugu cyacu, abaturage kandi turashaka amahoro mu karere […] amahoro azagarurwa ari uko habaye ibiganiro nk’ibi turimo, ntabwo azagarurwa n’ibihano, twe ntabwo tugendera ku bihano by’amahanga.”

Kuva ibihano byatangira gushyirirwaho u Rwanda, Nduhungirehe yavuze ko ibihugu byabifashe, byamenyeshejwe ko umurongo byahisemo atari wo muti ukwiriye.

Yavuze ko bishoboka ko ibi bihugu byabonye isomo, bikumva ko bishobora kwegera u Rwanda hagashakirwa hamwe umuti w’intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.

Kimwe mu bihugu byagize uruhare runini mu gusabira u Rwanda ibihano, harimo u Bubiligi, bwageze aho butangira gushishikariza imiryango mpuzamahanga nka Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari n’ibindi guhagarikira u Rwanda inkunga.

Nduhungirehe yavuze ko nta biganiro bigamije kuzahura umubano w’u Bubiligi n’u Rwanda nyuma y’aho biwucanye ku mugaragaro, avuga ko bugomba guhindura imyitwarire yabwo kugira ngo ubwumvikane bushoboke.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *