U Burundi bwitwikiriye ijoro buha intwaro insoresore ngo zijye guhungabanya umutekano mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryashinje ingabo z’u Burundi kwitwikira ijoro zigaha intwaro imitwe ya Wazalendo kugira ngo ihungabanye umutekano mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko aya makuru yamenyekanye ubwo abarwanyi babo bafataga abagize FDLR, Wazalendo n’abasirikare ba Leta ya RDC bamaze iminsi bahungabanya umutekano w’Umujyi wa Goma.

Kanyuka yagize ati “Turashima ubunyamwuga bwa ARC [M23], ibikorwa byayo ntibyafashije mu guhagarika ubwicanyi bukorerwa abasivili i Goma no muri Kivu y’Amajyepfo gusa, kuko byanahishuye uruhare rw’u Burundi.”

Imitwe ya Wazalendo ikomeje kurwana na Twirwaneho muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ari na ko ikomeza gukorera abasivili ubugizi bwa nabi burimo ubwicanyi.

Kanyuka yasobanuye ko intwaro Wazalendo bari kwifashisha muri ibi bikorwa bazihawe n’u Burundi, ati “U Burundi buri kohereza ingabo zo gufasha Leta ya Kinshasa mu bikorwa byo kwica abaturage, buha intwaro n’amafaranga imitwe ya Wazalendo muri Uvira.”

Tariki ya 23 Mata 2025, AFC/M23 na Leta ya RDC byatangaje ko byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano, bigizwemo uruhare na Qatar, kugira ngo ibiganiro by’amahoro bibera i Doha bikomeze kuba mu mwuka mwiza.

Kanyuka yatangaje ko Leta ya RDC ikomeje kurenga kuri aya masezerano, amenyesha umuryango mpuzamahanga ko AFC/M23 yiteguye kurinda abasivili no gusenyera ikibi aho gituruka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *