Ad
Ad
Ad
Ad

U Rwanda ngo rwaba rushaka guha umwanya ukomeye Gen. Laurent Nkunda muri M23

Raporo y’impuguke za Loni ku bijyanye n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje u Rwanda gahunda yo guha Gen. Laurent Nkunda umwanya ukomeye mu mutwe wa M23, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi ugaragara muri uwo mutwe.

Muri Kamena 2025, izo mpuguke zasohoye raporo yazo mbere y’uko yoherezwa ku Kanama ka Loni gashinzwe iby’umutekano, zivuga ko n’ubwo M23 yitwaye neza mu bikorwa byo kurwanya ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu duce dutandukanye, umwuka mubi w’imvururu n’amakimbirane urigaragaza muri uwo mutwe.

Raporo iyobowe n’Umubiligi Mélanie De Groof, isobanura ko ayo makimbirane akomoka ku mikino ya politiki ivuga ku bujura bw’amahirwe, kurwanya abantu bamwe na bamwe, no kudahuza ku byerekeye abayobozi b’uwo mutwe. Haravugwa ko hari bamwe batishimiye uruhare rwa bamwe mu bayobozi bagiye bahabwa ububasha, barimo n’itsinda ryahoze hafi ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, ubu uri i Goma avuye mu buhungiro.

Raporo ikomeza igira iti:
“Umwuka mubi w’imbere wagaragaye muri AFC/M23, wakajije umurego kubera ishyirwaho ry’abayobozi bashya [muri M23] harimo n’itangazwa ritavugwaho rumwe ry’uko Joseph Kabila ashobora kugaruka mu bikorwa bya politiki mu burasirazuba bwa Congo. Ibi bikomeje guteza impagarara hagati y’abarwanya n’abashyigikiye ubwo buryo.”

Loni ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yaba ifite gahunda yo gushyigikira AFC/M23, ikanateganya guha Gen. Laurent Nkunda umwanya ukomeye muri uwo mutwe mu rwego rwo kugabanya amakimbirane y’imyanya n’ubushyamirane buri imbere.

Ni raporo yakomeje gukemangwa na Leta y’u Rwanda, nk’uko byagiye bigaragara mu bihe byashize, aho iyo raporo ishinjwa ko ihengamiye ku ruhande rwa Leta ya RDC, ndetse n’uburyo yagiye yibasira u Rwanda ku buryo budakwiye.

Gen. Laurent Nkunda, w’imyaka 58 y’amavuko, impuguke za Loni zivuga ko agiye guhabwa umwanya ukomeye muri AFC/M23. Yigeze no kuba umuyobozi mukuru w’imitwe ya AFDL na RCD-Goma mbere yo gushinga CNDP, umutwe waje kwibarukaho M23, umaze imyaka itatu urwana n’Ingabo za Leta ya Congo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *