U Rwanda rufashe umwanzuro utunguranye, nyuma y’uko DRC irwitambitse mu muryango wa CEEAC

U Rwanda rwafashe umwanzuro wo kuva mu muryango wa CEEAC nyuma y’aho ibihugu biwugize biwukoresheje nabi, bishaka kurukumira.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’inama yabereye i Malabo kuri uyu wa Gatandatu, aho byari biteganyijwe ko arirwo ruhabwa kuyobora uyu muryango ariko RDC ikabyitambika.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, rigaragaza impungenge ku buryo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ifatanyije n’ibindi bihugu bimwe na bimwe bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), yakoresheje nabi uwo muryango ku nyungu zayo bwite.

Rivuga ko byongeye kugaragara no mu Nama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu bya CEEAC yabereye i Malabo, aho uburenganzira bw’u Rwanda bwo kuyobora uyu muryango ku buryo buhererekanywa, nk’uko biteganywa n’ingingo ya gatandatu y’amasezerano shingiro y’uyu muryango, bwirengagijwe ku bushake hagendewe ku byifuzo bya RDC.

Riti “U Rwanda rwari rwarabigaragaje mu ibaruwa igenewe Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ruyobora icyo gihe, rwamagana ukwirengagizwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kwakozwe mu nama ya 22 yabereye i Kinshasa mu 2023, ubwo RDC yari iyoboye. Guceceka no kutagira igikorwa byakurikiyeho, bigaragaza ko uyu muryango wananiwe gukurikiza amategeko awugenga.”

Rikomeza rigira riti “U Rwanda rwamaganye uburyo uburenganzira bwarwo buteganywa n’amategeko shingiro ya CEEAC burimo bwirengagizwa. Bityo, nta mpamvu n’imwe rubona yo gukomeza kuba muri uyu muryango ugendera ku mikorere inyuranyije n’amahame awungenga n’inshingano.”

Muri Gashyantare 2023, u Rwanda rwahejwe nu nama ya 22 y’uyu muryango yabereye i Kinshasa, biturutse ku mabwiriza ya Perezida Tshisekedi wayoboraga uyu muryango.

Amakuru avuga ko ibibazo bishyamiranya impande zombi byakunze kugaragara mu nama za CEEAC, ndetse ku wa 4 Kamena 2025 hari habaye inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri yari igamije kunga u Rwanda na RDC, ariko iki gihugu gitsimbarara ku mugambi wo kwitambika iby’uko u Rwanda rwahabwa ubuyobozi bwawo. U Rwanda rwari rwavuze ko nibikomeza gutyo rugomba kuva muri CEEAC.

CEEAC igizwe n’ibihubirimo Angola, Congo, RDC, Cameroun, Gabon, Tchad, Guinée équatoriale, Centrafrique, u Rwanda, u Burundi na São Tomé-et-Príncipe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *