U Rwanda rwabwiye Loni ko rufite ibimenyetso by’igitero simusiga rwari rugiye kugabwaho

Kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rwavuze ko rufite ibimenyetso byerekana igitero gikomeye Repubulika ya Demokarasi ya Congo yateganyaga kurugabaho, kandi rwongera guhakana ko rufite uruhare mu bibera hakurya y’imipaka yarwo.

Iyi nkuru dukesha Reuters ivuga ko Kigali na Kinshasa byagiye bishinjanya kuba inyuma y’ihungabana ry’umutekano ryubuye mu burasirazuba bwa Congo, aho inyeshyamba za M23 zafashe umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma , mu minsi ishize kandi zikaba ziri kwagurira urugamba muri Kivu y’Amajyepfo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Kanama kUburenganzira bwa Muntu k’Umuryango w’Abibumbye i Geneve, James Ngango, yabwiye inama yihutirwa y’aka kanama ati: “Turwanya rwose ko DRC igerageza kwerekana u Rwanda ko ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC.”

Ati: “Ikigaragara neza nyamara, ni uko situation iriho ubu ari ikibazo gikomeye ku Rwanda. Nyuma y’ifatwa rya Goma, hagaragaye ibimenyetso bishya byerekeranye igitero kinini cyategurwaga ku Rwanda”, akomeza avuga ko Kinshasa n’abafatanyabikorwa bayo babitse intwaro ku kibuga cy’indege cya Goma no hafi yacyo.

Amb. Ngango yakomeje agira ati: “Intwaro ntabwo … zari izo kuwanyaga M23. Ahubwo zari zitunzwe neza neza mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko izo ntwaro zirimo roketi, drone za kamikaze cyangwa se wohereza nko kwiyahura ugamije gusa kubabaza umwanzi, n’imbunda zirasa kure za rutura.

Reuters iti:”Ntiharamenyekana niba umudipolomate abona icyo kibazo kigihari cyangwa M23 yaragikuye mu nzira.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *