U Rwanda rwamaganye ibinyoma Guverinoma ya RDC yakwirakwije mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga barwo barimo amakipe nka Arsenal, Paris Saint-Germain, Bayern Munich bigamije kubabuza gukomeza ubwo bufatanye, ruhamya ko bibangamiye amahoro, umutekano n’iterambere ry’akarere byashowemo imbaraga nyinshi ngo bigerweho.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakwirakwije bigamije gushaka kuyobya amahanga no guhisha ukuri ku bibera mu karere.
Iti “U Rwanda rwamaganye ibikorwa bya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo gushaka gutesha agaciro ubufatanye bw’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo binyuze mu gukwiza ikinyoma n’igitutu cya politiki. Ibi bikorwa biryamira ukuri kandi bikabangamira umusingi w’amahoro, umutekano n’ubufatanye mu iterambere twaharaniye.”
RDB yashimangiye ko ubufatanye bw’u Rwanda n’amakipe atandukanye nka Arsenal, Bayern Munich na Paris Saint-Germain n’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), bwabaye inkingi ya mwamba muri gahunda y’iterambere ry’ubukungu, ubukerarugendo n’iterambere ry’abaturage muri rusange.
Iti “Ubu bufatanye burenga imbibi bugahuriza hamwe Abanyafurika barenga miliyoni nyinshi kandi bukagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.”
Itangazo ryashyizwe hanze na RDB kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025, rigaragaza ko u Rwanda ruteza imbere imikino hagamijwe gushimangira ubumwe n’iterambere rya Afurika yose.
Ubufatanye bw’u Rwanda n’amakipe mpuzamahanga nka Arsenal, Paris Saint-Germain, Bayern Munich n’irushanwa rya Basketball Africa League, buganisha igihugu mu nzira yo kuba igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro no kwakira ibikorwa mpuzamahanga bijyanye n’ubukerarugendo.
Riti “Ubu bufatanye bwateje imbere umupira w’amaguru na Basketball, bufasha kuvumbura no kurera impano z’abato haba mu gihugu no mu karere, hatezwa imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, ibikorwa remezo by’imikino birubakwa kandi bitanga imirimo myinshi.”
“Kubihindura ibikorwa bya politiki, ni uburyo bwo kuyobya uburari hirengagizwa akamaro bifite mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.”
RDB ihamya ko imikino ari imwe mu ntwaro zimakaza ubumwe n’amahoro kandi ikageza ku mpinduka nziza zigaragara.
Iti “Gahunda ya Visit Rwanda ari na yo zingiro ry’ubu bufatanye igaragaza ubushake bukomeye bw’u Rwanda mu guharanira amahoro, umutekano n’iterambere ridaheza. Kubitesha agaciro, nta musanzu byatanga mu gukemura ibibazo byugarije u Burasirazuba bwa RDC.”
Mu minsi ishize ubwo umunyamakuru wa CNN yabazaga Perezida Kagame icyo avuga ku byakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa byo kwandikira amakipe afitanye imikoranire na Visit Rwanda, bayasaba guhagarika imikoranire n’u Rwanda, yavuze ko bari kuruhira ubusa.
Yagize ati “Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n’ibindi n’ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politiki yabo, mu buryo buboneye.”