Izi nkura zizacumbikirwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, zageze muri Pariki y’Akagera ku wa 10 Kamena 2025. Zishobora gupima kugeza kuri toni 3,5 zakoze ibilometero 3.400. Kuzigeza mu Rwanda byatwaye hafi ibihumbi 700$.
Zazanywe ku bufatanye n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere, RDB n’Umuryango Howard G Buffet n’Ikigo African Parks. Imwe ibarirwa ibilo bingana na toni 3,5.
Umuyobozi Mukuru wa Pariki y’Akagera, Ladislas Ndahiriwe, yavuze ko bijyanye n’ubuso buhari n’ubushobozi bwo kuziraho izakiriwe ari zo za nyuma.
Ati “Ntabwo upfa kuzana inyamaswa gusa. Urabanza ukareba umwanya ufite kuko na zo zirororoka zikaba nyinshi.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima mu Rwego rw’Iterambere, RDB, Mutangana Eugène, yavuze ko nubwo izo nkura ari impano, kuzigeza muri Pariki y’Akagera byatwaye amafaranga menshi harimo kwishyura abaganga b’amatungo bazitayeho kuva muri Afurika y’Epfo, kuzigeza aho zahurijwe mu kumenyera ikirere nk’icyo mu Rwanda, ikiguzi cy’indege n’ibindi.
Ati “Ugereranyije inkura imwe ntabwo yajya munsi y’ibihumbi 100$. Twiteguye kuzirinda no kuzifasha kororoka hamwe n’izindi nyamaswa zasanze. Twizera ko ari umubare uzakura ukaba munini. Inkura zumweru zifite umwihariko wo kuba nziza ku bukerarugendo. Ntabwo zihisha abantu. Zikunda kurisha ahagaragara. Zizakurura ba mukerarugendi benshi.”
Mu 2007, ubwo inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize kuko aribwo iya nyuma yapfuye, nyuma y’imyaka 10, mu 2017, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ku ikubitiro haza 18 (ingabo umunani n’ingore 10) ziturutse muri Afurika y’Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n’ umuryango wa Howard G Buffett.
Nyuma ni bwo hatekerejwe no kuzanwa inkura zera zitari zarigeze zihaba mbere, kuko ubusanzwe zabaga muri Kenya, Uganda na Zambia.
U Rwanda rwaherukaga kwakira inkura zera 30 zaturutse na bwo muri Afurika y’Epfo mu 2021.
Zarimo 19 z’ingore na 11 z’ingabo. Izo nkura zikomeje kororoka kuko ubu zamaze kugera kuri 41. Izo na zo ziyongeraho izindi nkura zirabura zigera kuri 34.
Pariki y’Akagera ni ubuturo bw’inyamaswa zitandukanye. Mu nini habarizwamo inzovu zirenga 140, intare zirenga 60, inkura zirenga 140, imbogo zirenga 3000, ingwe zirenga 80 n’izindi.
Mu ibarura riheruka ni ukuvuga mu myaka ibiri, habazwe inyamaswa zirenga ibihumbi 12 ziri muri Pariki y’Akagera.
Si ubwa mbere muri Pariki y’Akagera himuriwe inyamaswa kuko mu 2015 ubwo intare zari zaracitsemo, hazanywemo icyenda, mu 2017 na 2018 hazanwa inkura zirabura zavanywe mu Burayi no muri Afurika y’Epfo nyuma mu 2021 hazanwa inkura 30 zimaze kuvamo 41.
Izo nkura zo nu 2021 zari impano yari yatanzwe n’Ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo. Kugira ngo zigere mu Rwanda byatwaye ibihumbi 320$.
Pariki ya Akagera isurwa ahanini n’Abanyarwanda bangana na 54%. Itanga hafi miliyoni 5$ buri mwaka mu bukerarugendo bw’u Rwanda.
Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye no kwimura inyamaswa muri African Parks, Martin Rickelton yavuze ko kugeza ubu bafite inkura 2000 zitegerejwe kujyanwa mu bihugu bitandukanye.
Guhera mu bihe byashize, inkura zera zo munsi y’Ubutayu bwa Sahara zagiye zihura n’akaga gakomeye kuva ku guhigwa, kugeza ku gucuruza amahembe yayo habuze gato ngo bizisibanganye burundu.
Nk’uko bitangazwa n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Nkura (IRF), icuruzwa ry’amahembe yazo muri Afurika ryiyongereyeho kane ku ijana kuva mu 2022 kugeza mu 2023, aho hacurujwe arenga 586 mu 2023.
Inkura zera zo mu majyepfo, bivugwa ko ziri mu byago byo kuba zashiraho burundu mu gihe nta gikozwe, aho kugeza ubu habarurwa izisigaye zigera ku bihumbi 17, mu gihe inkura zera zo mu majyaruguru zo zisa n’izashizeho, kuko bivugwa ko ubu hasigaye ebyiri gusa z’ingore.