Ad
Ad
Ad
Ad

U Rwanda rwanze kureberera nyuma yuko abaturage barwo bari muri Israel na Iran biri mu ntambara yakangaranyije Isi

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko yiteguye gucyura Abanyarwanda bari muri Israel na Iran mu gihe byaba bibaye ngombwa, cyane ko ibyumweru bibiri bigiye gushira intambara irimbanyije hagati y’ibyo bihugu.

Umubare munini w’Abanyarwanda baba muri Israel ni abanyeshuri biganjemo abiga amasomo y’ubuhinzi. Abenshi baba barabonye buruse zo kwiga bigizwemo uruhare n’Ikigo cya Leta ya Israel gishinzwe ibikorwa by’iterambere, MASHAV.

Umunsi umwe mu cyumweru ni wo wonyine bajya mu ishuri, indi itanu baba bari mu mirima aho bamara nibura amasaha umunani. Buri munyeshuri aba afite umuhanga mu by’ubuhinzi umukurikirana.

Mu gihe intambara irimbanyije hagati ya Israel na Iran, ibihugu byinshi byatangiye gusaba abaturage babyo bari muri Iran cyangwa Israel gutaha hakiri kare.

Ibitarabikora, byasabye abaturage babyo kwitegura no kuba hafi ya za ambasade ku bagize ikibazo, bahita bafashwa gutaha.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, nubwo idatangaza imibare y’Abanyarwanda bari muri Iran na Israel, yabwiye IGIHE ko batekanye.

Ati “Abanyarwanda bose bari muri Iran na Israel baratekanye, ariko hari gahunda zashyizweho zo kuba bafashwa gutaha neza mu gihe byaba bibaye ngombwa.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangariza The East African ko bitazwi neza niba hari Abanyarwanda baba muri Iran ariko ko hari gukorwa igenzura kugira ngo barebe niba “nta muntu umwe cyangwa babiri” baba bariyo.

U Rwanda rusanzwe rufasha abaturage barwo bari mu bice birimo intambara n’ibindi bibazo bagacyurwa. Abaheruka ni abari muri Sudani bafashijwe gutaha mu gihe intambara yari yakajije umurego.

Ibindi bihugu byo mu Karere nabyo bimaze igihe biri muri gahunda zo kureba uko byacyura abaturage babyo bari muri Israel. Nka Uganda yacyuye abaturage bayo 48 biganjemo abanyeshuri bari muri ibyo bihugu byombi, banyura mu bihugu by’ibituranyi byabyo.

Uganda yasabye Turikiya, Azerbaijan na Jordanie ko abaturage bayo bari muri Israel na Iran, bafashwa bagahabwa visa bakinjira muri ibyo bihugu bahunga intambara.

Hagati aho, ingendo nyinshi z’indege zijya cyangwa ziva muri Israel zarahagaritswe. Inyinshi zijyayo ziturutse muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, zakorwaga na Ethiopian Airlines ariko zarasubitswe.

Abantu barenga 600 bo muri Iran bamaze kwicwa n’ibitero bya Israel mu gihe Abanya-Israel 24 aribo byatangajwe ko kuva intambara yatangira bamaze gupfa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *