Ad
Ad
Ad
Ad

U Rwanda rwatangiye kwitegura ingaruka zaterwa n’intambara ya Israel na Iran

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho itsinda rihora rigenzura ibikomoka kuri peteroli byinjira mu gihugu n’ububiko gifite kugira ngo hatazabaho ikibazo gitunguranye gitewe n’intambara zinyuranye ziri kuba mu bice bitandukanye by’Isi.

Intambara ya Israel na Iran yatangiye ku wa 13 Kamena 2025 yatumye Isi yose itangira kugira impungenge ko ibikomoka kuri peteroli benshi bakesha kubaho bishobora kubura ku isoko cyangwa bigahenda.

Ku ruhande rumwe izi mpungenge zifite ishingiro kuko ibitero bigabwa n’impande zombi byageze no ku bikorwaremezo bihunikwamo ibikomoka kuri peteroli.

Kugeza ku wa 19 Kamena, 2025 igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kadatunganyije karazamutse kagera kuri 78,85$, mu gihe kuva intambara yatangira ibiciro byazamutseho 7%.

Abasesenguzi bemeza ko inzira ya Hormuz iri hagati ya Iran na Oman, inyuzwamo utugunguru miliyoni hagati ya 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli iramutse ifunzwe, akagunguru ka peteroli idatunganyije kahita kagera hagati ya 120$ na 130$.

Ubwo Minisitiri w’Intebe yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda ku wa 19 Kamena 2025, yabajijwe icyo Leta iri gukora ngo igihugu kitazagirwaho ingaruka mu gihe inzira ya Hormuz yaba ifunzwe ibikomoka kuri peteroli bikabura.

Ati “Ubu hari itsinda ririmo kwiga uko iki kibazo gishobora kutugeraho n’ingaruka bishobora kutugiraho, aho dukura peteroli ni mu mahanga iyo habayeho rero ikibazo nk’iki kiri mpuzamahanga buri gihe dushyiraho amatsinda yo kwiruka akaturebera ngo ese dukore iki?”

Yongeyeho ko “N’ubu tuvugana itsinda riri kubikora ku buryo tuba dufite amakuru ya buri munsi uko ibikomoka kuri peteroli bihagaze, tukaba tuzi ingano y’ububiko dufite mu gihugu, tukaba tuzi iyinjira buri cyumweru, tukaba tuzi igeze Dar es Salaam cyangwa Mombasa n’uburyo tuzisaranganya dukurikije iva Dar es Salaam cyangwa Mombasa n’aho zituruka n’ingaruka zose.”

Dr. Ngirente yahamije ko “twirinda gutungurwa…bisaba guhora twiteguye nka Leta tugakurikiranira hafi.”

Ingaruka zizagera ku Rwanda zaba mu biciro

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko iriya nzira ya Hormuz, hariya hanyura 20% bya peteroli yose yo ku Isi, ituruka mu bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu Kuwait na Iran.

Ati “Zose zisohokera muri iriya nzira. Haramutse habayeho ikibazo muri iriya nzira cyagera mu Isi, ni ukuvuga ku isoko natwe bikatugeraho. Bizatugeraho cyane cyane bizamura ibiciro cyangwa se bigabanya ingano y’iyinjira.”

Yakomeje avuga ko “Ubwato bwinshi ni ho bunyura ariko kubera ko ari ibintu bibangamira Isi yose bitabangamira umuntu umwe n’ubundi usanga Isi yishyira hamwe ngo itabare icyo kibazo ntikimare igihe kirekire. Turizera ko n’iyo byabaho bitaba ikibazo. Byaba ihungabana mu biciro kuko birahindagurika ariko ntibyaba ikibazo kinini kizatuma Isi ihungabana cyane.”

U Rwanda rufite ibigega birindwi bihunitsemo litiro miliyoni 117,2 za lisansi, mazutu n’amavuta y’indege.

Dr. Gasore ati “Muzi ko dufite ibigega byo kwizigama, hashyizweho itsinda rihora ribara ibyinjira mu gihugu bikomoka kuri peteroli kugira ngo twizere ko buri gihe ibigega byacu byuzuye ku buryo n’iyo twagira ikibazo cy’igihe gito twagira uko tucyitwaramo dukoresheje bya bigega dusanganywe by’ubwizigame, icyo gihe tukizera ko Isi yaba yamaze gukemura icyo kibazo ubuzima bugakomeza.”

Biteganyijwe ko ibigega by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bizagurwa nikagera ku bushobozi bwo kubika litiro miliyoni 334.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko hashyizweho itsinda rishinzwe kugenzura uko ubwizigame bw’ibikomoka kuri peteroli buhagaze

Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko intambara ya Israel na Iran ishobora kuzagira ingaruka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *