Ku wa 6 Gicurasi 2025, umukinnyi Ombolenga Fitina yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports abamenyesha icyemezo yafashe cyo gusesa amasezerano yari afitanye n’iyi kipe. Mu ibaruwa yanditse, Fitina yasobanuye ko yifuza gutandukana na Rayon Sports bitewe n’uko iyi kipe yananiwe kubahiriza ibyo bari bumvikanye mu masezerano y’akazi.
Uyu mukinnyi yavuze ko atahawe amafaranga yose yari agenewe mu gihe cy’isinywa ry’amasezerano (recruitment), kimwe mu byo yabonye ko ari ugutandukira ibyo bari barumvikanye. Yavuze ko ibi byatumye atakigirira icyizere iyi kipe, bityo akemeza ko atifuza gukomeza gukorana nayo.
Fitina yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwakwakira icyifuzo cye mu mahoro, ariko abasesenguzi bamwe bagaragaza impungenge ko ibi bishobora kuvamo amakimbirane hagati y’impande zombi, cyane cyane mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports butaramuha igisubizo cyangwa bukaba butemera ibyo asaba.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, nta gisubizo kiratangazwa ku mugaragaro kuri iyi baruwa.