Ubu-Rayon buvukanwa mu maraso! Umwana muto wihebeye Rayon Sports yagaragaye mu bafana arimo aririmba Murera – VIDEO

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo, igira amanota 40 ku mwanya wa mbere ndetse isubizamo ikinyuranyo cy’amanota atandatu hagati yayo na APR FC ya kabiri.

APR FC izakina na AS Kigali ku Cyumweru saa Kumi n’Ebyiri. Kiyovu Sports igumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 12.

Nyuma y’uyu mukino, abafana ba Rayon Sports bariribye indirombo bishimira insinzi gusa icyakoze ku mitima abantu benshi ni amashusho y’umwana muto wagaragaye arimo aririmba indirombo ya Rayon Sports.

Uyu mwana wari uri ku bitugu bya se umubyara, bombi bari bambaye umwambaro wa Rayon Sports.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *