Ubuhamya bw’umugabo umwe rukumbi warokotse mu ryo bw’amayobera impanuka y’indege ya Air India iherutse guhitana abantu 241

Ku gicamunsi cyo ku wa 12 Kamena 2025, ni bwo habaye impanuka ikomeye y’indege ya Sosiyete ya Air India yari itwaye abantu 242 imaze akanya gato ihagurutse ku kibuga Mpuzamahanga cya Ahmedabad mu Buhinde, harokoka umuntu umwe gusa.

Uyu mugabo w’Umwongereza witwa Vishwash Kumar Ramesh w’imyaka 40, warokotse iyi mpanuka mu buryo bw’amayobera, yavuze ko yarokotse anyuze mu mwenge wari mu gice cy’indege cyangiritse.

Mu buhamya yatanze aho ari mu bitaro, Ramesh wari wicaye ku mwanya wa 11A mu ndege ya Boeing 787, yabwiye DD News ko mu gihe kitageze ku masegonda 10 indege ikimara guhaguruka, yatangiye kumera nk’aho ihagaze mu kirere ako kanya ihita ikubita inyubako y’ibitaro bya Byramjee Jeejeebhoy Medical College and Civil Hospital, irakongoka.

Yagize ati “Nyuma gato yo guhaguruka, amatara yatangiye kwaka mu mabara y’icyatsi n’umweru… ako kanya duhita dukubita inyubako indege ihita iturika.”

Ramesh yavuze ko igice cy’indege yari arimo cyamanutse hafi y’ubutaka ariko nticyahura n’iyo nyubako, ari na ho yabashije kurokokera.

Ati “Umuryango w’indege warasandaye, mbona akanya gato, ngerageza gusohoka mbona birakunze. Ku rundi ruhande rw’indege rwo ntawari kuhanyura kuko ari rwo yakubise ku rukuta.”

Yakomeje agira ati” Nabonye abantu bapfa imbere yanjye; abakozi b’indege, n’abandi babiri bari hafi yanjye, numvaga nanjye ngiye gupfa, ariko nongeye gufungura amaso, mbona ndacyari muzima. Kugeza n’ubu sindiyumvisha uko narokotse.”

Umwe mu baganga bamukurikiranye witwa Dr Dhaval Gameti, yavuze ko Ramesh yaje afite ibikomere byinshi umubiri wose ariko ko ubu ari gukira.

Ramesh wavukiye mu Buhinde ariko nyuma akajya gutura mu Bwongereza, yavuze ko we na murumuna we Ajay waguye muri iyo mpanuka, bari baragiye mu Buhinde gusura abavandimwe babo ndetse indege yakoze impanuka bari gusubira mu Bwongereza.

Air India yatangaje ko mu baguye muri iyo mpanuka harimo abakozi bayo, Abahinde 169 n’Abongereza 52.

Kugeza ubu hamaze kuboneka imibiri irenga 200. Uretse abagenzi b 241 bizwi ko bari mu ndege hari n’abandi bari mu bitaro indege yagwiriye bose bapfuye. Ni mu gihe hakomeje gukorwa iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *