Ubusanzwe imwe iba ihagaze amadolari 100! – RURA yasobanuye impamvu telefoni za Airtel Imagine na MTN Ikosora zidafata internet KU mirongo yose

Urwego rw’Igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, rwasobanuye impamvu abatunze telefone baguze kuri poromosiyo binyuze mu bufanye bwari hagati ya Leta n’amasosiyete y’itumanaho mu Rwanda, zidafata internet kuri SIM Card zombi nk’izindi telefone zigezweho.

Ibyo RURA ibitangaje mu gihe abaguze izo telefone ku 20.000 Frw bumvikanaga binubira kuba zidafata internet kuri SIM Card zombi nk’izindi telefone zigezweho.

Bavuga iya MTN Rwanda ushyiramo SIM Card ya Airtel Rwanda internet ntikore mu gihe iya Airtel na yo internet ya MTN idakora.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles, yabwiye IGIHE ko izo telefone imikorere yazo itanyuranyije n’amabwiriza mu by’ubucuruzi kuko zicuruzwa hashingiwe ku masezerano yihariye mu by’ubucuruzi.

Ati “Ayo ni amasezerano mu by’ubucuruzi ashingiye ku byo uyigura n’uyigurisha bumvikanye. Ni ukuvuga ko niba nka telefone ifite agaciro k’ibihumbi 100 Frw ariko sosiyete y’itumamansho ikabwira abaguzi ko iyibahera makeya ariko bakumvikana ko bazayibera abakiliya ba internet.”

Gahungu yavuze ko ubusanzwe telefone zicuruzwa ziba zigomba kuba zijyanyo SIM Card zombi kandi na serivisi zose zitanga zikora ku buryo umuntu aba afite amahitamo asesuye.

Icyakoze iyo hari telefone itujuje ibyo kandi itanacuruzwa mu buryo bwihariye iba itujuje ubuziranenge ku buryo izafatwa zakurwa ku isoko.

Uwo muyobozi ariko yavuze ko izo sosiyete ziba zigomba gusobanurira bihagije abafatabuguzi bazo bakamenya imikorere y’ibicuruzwa zibagurishije.

Umukozi mu ishami rishinzwe Amasoko muri Airtel Rwanda, Magara Gahakwa John, yavuze ko telefone z’iyo sosiyete zacurujwe ku bufatanye bwayo na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo bigamije gufasha ab’ubushobozi buke muri gahunda yiswe Connect Rwanda 2.0.

Yavuze ko imwe ifite agaciro k’amadolari hafi 100 ariko zagurishijwe ku mafaranga 20.000 Frw gusa ariko abaziguze bakababera abakiliya ba internet.

Ati “Izo telefone zavuye ku runganda zikoze mu buryo zikorana na SIM Card y’umuyoboro wacu mu guhamagara na internet ndetse hakiyongeraho n’undi muyobora ariko mu guhamagara gusa. Ni gutyo zari zikoze ariko umukiliya akazibonera amafaranga make kubera ubufatanye bwatumye ibiciro bigabanuka.”

Airtel Rwanda kuva mu Ukwakira 2023 kugeza muri Werurwe 2025 yari imaze gucuruza izo telefone mliiyoni imwe n’ibihumbi 200.

Umuyobozi ushinzwe ibya telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, we yavuze ko telefone zabo zitwa Ikosora na bo bungukira mu gucuruza internet kuko ku kiguzi cyazo nta nyungu baba bafasheho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *