Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda, bamwe bashorwa mu buraya na ba nyina

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda bwagaragaje ko abana bavuka ku babyeyi bakora uburaya babayeho nabi cyane, aho bamwe bata ishuri bagashorwa mu buraya, bakananduzwa indwara zidakira.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abarimu bigisha ibijyanye n’ubuvuzi muri iyi kaminuza, riyobowe na Prof. Mukeshimana Madeleine, wungirijwe na Mukangabire Pacifique.

Bwokorewe ku bana 40 bari hagati y’imyaka 10 na 18 bakomoka ku babyeyi bakora uburaya ndetse n’abagore 19 bakora uburaya.

Bwakorewe mu karere kamwe muri buri mu ntara zigize u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali, bigaragara ko imibare y’abakora uburaya iri hejuru.

I Kigali ni muri Gasabo, mu Burengerazuba ni i Rubavu, mu Burasirazuba ni i Kayonza, mu Majyaruguru ni Musanze, naho mu Majyepfo ni i Huye.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe kuva mu 2023 kugeza mu 2025, bukaba ari nkusanyabitekerezo.

Prof. Mukeshimana yabwiye IGIHE ko ubwo bushakashatsi bwari bugamije kureba ibishobora kwangiza ubuzima bw’abana bakomoka ku bakora uburaya mu Rwanda.

Basanze abo bana basa n’aho ari intabwa kuko batitabwaho n’ababakikije, uhereye ku babyeyi babo ndetse ntibaba bazi na ba se.

Ati “Hari abatubwiraga bati ‘Tujya kwa nyogokuru ati nimumvire aha muri abana b’indaya’, twajya kwa Mama wacu ati mutatwanduriza abana uburaya, na ho bakatwirukana’.”

Ikindi ubu bushakashatsi bugaragaza ni uko muri aba bana, abamaze gukura bagira isoni z’ibyo ababyeyi babo bakora, bigatuma bahorana ipfunwe, ntibisange mu bandi, bamwe bakava mu ishuri.

Ikibabaje babonye ni uko bamwe muri abo bana hari abinjizwa mu buraya n’ababyeyi cyangwa bagafatwa ku ngufu n’abakiriya b’ababyeyi babo kandi ntibikurikiranwe.

Ati “Mu bo twabajije hari nk’abafite imyaka 13 kuzamura. Nka babiri batubwiye ko bafashwe ku ngufu n’abakiriya b’ababyeyi babo, bajya ku buyobozi bw’umudugudu bati ‘Uvuga gute ko bagufashe ku ngufu ari ko kazi mukora iwanyu?’ bikarangirira aho ngaho. Bamwe bahita bajya muri uwo mwuga bakiri bato.”

Prof. Mukeshimana yakomeje asobanura ko ikindi babonye ari uko abadafashwe ku ngufu muri abo bana, binjizwa mu buraya n’ababyeyi bababwira ko ari ho amaramuko aturuka.

Ati “Nk’umubyeyi akabwira umwana ngo ‘Fata uriya mukiliya neza, njye singifite imbaraga kandi mukeneye kubaho’. Ugasanga umwana yari akiri mu ishuri, nyina akamuzana mu buraya, ugasanga umwana na we aje ku muhanda, akaba arabyaye akiri muto. Bamwe banduye Virusi itera SIDA n’izindi ndwara.”

Aba bashakashatsi basanze abakiriya b’ababyeyi bahohotera aba bana, bakabakubita, bakabohereza hanze nijoro, ibyo byose bikabatera ibibazobyo mu mutwe.

Prof. Mukeshimana yavuze ko ababyeyi bakora uburaya bakwiye gutandukanya aka kazi n’abana babo.

Yagaragaje kandi ko inzego zirengera abana muri Leta n’imiryango itandukanye bikwiye kwita kuri aba bana by’umwihariko, aho bishoboka bigashyiraho gahunda zihariye zo kubafasha gusubira mu ishuri na kubona serivisi z’ubuvuzi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *