Ubutabera bwa Canada bwatangaje ko Abapolisi barashe Umunyarwanda Kabera amasasu 20 batazakurikiranwa

Urwego rushinzwe Iperereza (Special Investigation Unit, SIU) rw’Intara ya Ontario muri Canada, rwagaragaje ko abapolisi babiri barashe umunyarwanda Erixon Kabera amasasu 24 agapfa bamusanze iwe mu rugo batazakurikiranwa n’ubutabera.

Byatangajwe na raporo y’urwo rwego rw’iperereza yagiye hanze ku wa 6 Kamena 2025 nyuma y’iminsi irenga 200 ibyo bibaye.

Kabera wari utuye muri Canada n’umuryango we yarashwe n’abapolisi ku wa 9 Ugushyingo 2024, arasirwa aho yari atuye.

Icyo gihe Polisi yatangaje ko yatabajwe n’umuntu utaravuzwe imyirondoro.

Ubwo polisi yahageraga, yahise ibona Kabera Erixon ihita imurasa urufaya rw’amasasu. Habanje gutangazwa ko habaye kurasana nyuma ivuga ko Kabera atigeze arasa ariko ko yari afite imbunda.

Muri iri perereza rimaze iminsi 200 ritegerejwe n’umuryango wa nyakwigendera, ryagaragaje ko Kabera yari afite igisa n’imbunda mu biganza ngo byatumye abapolisi bakeka ko ari imbunda ya nyayo.

Iti “Icyo kintu yari afite si imbunda nyayo, ariko cyari gifite ishusho isa neza n’imbunda ya pistol”.

Nubwo hatatangajwe uwatabaje polisi, iperereza ryagaragaje ko ngo yahamagaye avuga ko hari umuntu uri ku mukomangira cyane, afite imbunda kandi ashaka kumwinjirana.

Umuyobozi wa SIU, Joseph Martino, yavuze ko mu isesengura, nta mpamvu igaragaza ko ibyo abapolisi bakoze babikurikiranwaho nk’icyaha.

Ati “Dushingiye ku isesengura ku bimenyetso, nta mpamvu yumvikana yatuma umuntu yemeza ko hari n’umwe muri bariya bayobozi wagize uruhare mu cyaha kijyanye n’urupfu.”

Iyo raporo ikomeza ivuga ko ubwo Kabera yegeraga abo bapolisi, yabatunze cya kintu gisa n’imbunda, batangira kumurasa amasasu menshi basubira inyuma.

Nyuma yo kubona ko adafite ubwoba bw’amasasu ngo umupolisi umwe yamukubitishije umuriro w’amashanyarazi (Laser), undi amurasa amasasu arindwi cyangwa umunani ahita agwa hasi yubamye.

Umuryango wa Erixon Kabera wagaragaje ko utanyuzwe n’ibyavuye mu iperereza, wongera gushimangira ko nyakwigendera yari umuntu mwiza ukundwa na bose.

Itangazo ryakomeje rigaragaza ko hari kurebwa uburyo ushobora kwifashisha inzira z’amategeko kugira ngo bashake ubutabera.

Umuryango we wakunze kugaragaza ko yishwe nk’imbwa, ugusaba ko yahabwa ubutabera bukwiye.

Ku rundi ruhande ariko Polisi ya Hamilton yavuze ko izirikana ingaruka urupfu rwa Kabera rwagize ku muryango we, n’umuryango mugari muri rusange, ishimangira ko yiteguye kuwegera no gukorana n’abayobozi b’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada mu gushakira hamwe igisubizo.

Mu bapolisi babiri bagize uruhare muri iryo raswa, byasobanuye ko umwe ari we wemeye kubazwa n’inzego z’iperereza mu gihe undi yabiteye utwatsi gusa agatanga ubuhamya bwanditse.

Nyuma y’urupfu rwe, Abanyarwanda batandukanye batuye muri Canada basabye ubuyobozi bw’icyo gihugu gutanga ubutabera.

Umugore wa Erixon Kabera warasiwe muri Canada yavuze ku rupfu rwe

Umugore wa Erixon Kabera wishwe arashwe na polisi muri Canada, Lydia Nimbeshaho, yavuze ko umugabo we yishwe kinyamaswa kuko yari yarashwe amasasu menshi mbere y’uko ashiramo umwuka.

 

Uyu mugore yagaragaje ko bifuza ubutabera kandi bashaka ko ukuri kose ku buryo Kabera yishwe gushyirwa ahagaragara nk’uko BBC yabitangaje.

Yavuze ko ubwo bamuhamagaraga yasanze umugabo we yagejejwe kwa Muganga. Yasanze ari kubagwa ariko umuganga amubwira ko Kabera yari yarashwe amasasu menshi.

Ati “Tugeze kwa muganga, twasanze bari kumubaga, umuganga yatubwiye ko bamurashe isasu rimwe mu mutima, abiri mu nda, no mu matako isasu rimwe.”

Lydia Nimbeshaho usanzwe ari umuvuzi w’indwara zo mu mutwe wifashisha ibiganiro n’ubujyanama (Psychotherapist), avuga ko Erixon Kabera atarashe abapolisi, ashimangira ko yishwe nta mbunda yagiraga.

Ati “Baramwishe. Nta mbunda yagiraga. Ubuzima bwe bwose ni umuntu ukorera umuryango, si n’uw’Abanyarwanda gusa ni umuntu wakoranye na polisi ya hano mu bikorwa byo kwita kuri kominote. Twebwe abamuzi twese nta muntu uzi Erixon agira intwaro.”

Yagaragaje ko kuba Polisi ya Hamilton yarabanje gutangaza ko habayeho kurasana hagati y’abapolisi na Kabera byamusize icyasha bituma abanza kumvikana nk’umuntu warashwe arimo guhangana na polisi.

Yashimangiye ko nubwo hari amakuru bataramenya akiri mu iperereza arimo n’umuntu bivugwa ko yahamagaye polisi avuga ko Kabera afite intwaro, ariko ko urebye uko yishwe ari ibya kinyamaswa.

Ati “Ntituramenya uwo muntu wahamagaye polisi. Hari amakuru menshi tudafite akiri mu iperereza, ariko ikigaragara bamurashe bamuturutse imbere abareba, ubwabo bavuze ko atigeze abarasa. Njyewe naramubonye mbere y’uko umwuka umushiramo burundu, uburyo bamwishemo, bamwishe nk’inyamaswa.”

Yongeyeho ko “Amakuru aturakaje twese ni ukubona abapolisi babiri barasa umuntu abahagaze imbere. Uvuze ngo bamurashe mu mugongo wenda yaba arimo kwiruka, [ariko] bamurashe bamuturutse imbere, bamureba.”

Nimbeshaho avuga ko guhamagarirwa polisi n’abaturanyi ku kintu gito icyo ari cyo cyose ari “ibintu abirabura babamo mu buzima bwacu muri iki gihugu”.

Atanga urugero ko hari igihe abaturanyi bahamagaye polisi ngo kuko hari abana barimo gukomanga ku muryango wabo.

Yavuze ko kuba polisi yaragize uruhare mu rupfu rw’umugabo we bishobora kugira ingaruka ku bana bijyanye no kutubaha polisi.

Ati “Abana b’abirabura [hano], tubigisha kubaha polisi, kuva ari bato tubabwira uko bakwiye kwitwara imbere ya polisi, [ngo] ‘ntusubize polisi, ntumurebe, ntukore mu mufuka, ntugire gute’, ibyo byose tuba tubivuga mu magambo tutarabibona, ngaho tekereza uyu munsi niho babibonye polisi yishe papa wabo. Kuri bo ntabwo bashobora kwizera polisi ubuzima bwabo bwose.”

Lydia Nimbeshaho yagiye kuba i Toronto mu 2010 asanzeyo Erixon Kabera wabagayo mbere y’uko bashyingirwa. Bombi bafitanye abana batatu b’abahungu, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Toronto Star.

Yasabye Leta ya Canada gutanga ubutabera kandi ko babafasha kubona ibimenyetso cyane ko ari itegeko ko abapolisi bambara Camera, bityo hakenewe kumenyekana ibyabaye.

Ati “Dukeneye kumenya abahamagaye 911 icyo baregaga kuko iyo umuntu ahamagaye avuga n’ikibazo afite muri makeya. Turashaka ubutabera kuko muri iki gihugu hari amategeko, nubwo yaba ari mu ikosa rimeze gute nta tegeko rivuga ko bagomba kumwica, [ariko] bamwishe…”

Urwego rushinzwe iperereza (Special Investigation Unit, SIU) rw’intara ya Ontario rwatangaje ko ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Gatandatu abapolisi mu mujyi wa Hamilton uri hafi ya Toronto bahamagajwe kubera umugabo “uri kwitwara mu buryo buteye ubwoba”.

Mu itangazo, urwo rwego rukora iperereza ku myifatire y’abapolisi mu bibazo bahamagajwemo, ruvuga ko abapolisi “bavuganye n’uwo muntu”, rwongeraho ko “abapolisi babiri barashishije imbunda zabo” amasasu akamufata.

Mbere, SIU yabanje gutangaza ko habayeho kurasana, “bikavamo gukomereka kw’uwo mugabo, n’umupolisi, kubera amasasu”.

Nyuma uru rwego rwasohoye amakuru mashya ko “nta kiboneka ko uwo mugabo yarashe imbunda”, ntibasobanura niba hari imbunda yari afite.

Umukuru w’ihuriro ry’abapolisi muri Hamiliton yavuze ko atavuga ku byabaye kuko SIU irimo gukora iperereza.

Abanyarwanda batandukanye batuye muri Canada basabye ubuyobozi bw’icyo gihugu gutanga ubutabera kuri Erixon Kabera.

Erixon Kabera wari ufite imyaka 43 yishwe na polisi ku wa Gatandatu


Abanyarwanda batuye muri Canada basabye iperereza ku rupfu rwa Kabera warashwe na Polisi

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Canada, Alain Patrick Ndengera, yasabye ubuyobozi bwa Canada gukora iperereza ritabogamye ku rupfu rw’Umunyarwanda Erixon Kabera uherutse kwicwa arashwe na Polisi.

 

Kabera yari akiri muto kuko yari ufite imyaka 43 gusa. Yarashwe ku wa Gatandatu, arasirwa ku nyubako ya ’Hamilton Apartment’ nubwo Polisi yabanje gutangaza ko habayeho kurasana mbere y’uko uwo Munyarwanda araswa.

Ndengera yabwiye IGIHE ko nubwo inzego z’umutekano zabanje gutangaza ko habayeho guhangana hagati y’uwo mupolisi n’Umunyarwanda, amakuru yaje guhinduka nyuma, bitangazwa ko atarashe inzego z’umutekano.

Ati “Twumvise inkuru y’incamugongo ko umwe mu Banyarwanda bo mu muryango wacu yarashwe na Polisi. Byatangiye Polisi ivuga ko habayeho guhangana n’Umunyarwanda Erixon Kabera ngo yari afite imbunda akayirwanya.”

Yakomeje ati “Nyuma tubabwiye ko umuntu bavuga bashobora kuba bamwitiranyije, ni bwo iperereza bahise barihindura batangira kuvuga ko ngo nta mbunda yari afite.”

Yasabye ko ubuyobozi bwa Canada bwakora iperereza ritabogamye hagamijwe kugaragaza ukuri ku byabaye intandaro y’urupfu rwa Kabera.

Ati “Njye nka Perezida wa RCA Canada ndasaba Ubuyobozi bwa Canada ko habaho iperereza rinyuze mu mucyo, ukuri kose kukajya ahagaragara. Niba hari abakoze amakosa mu ba-Polisi bajye mu nkiko bisobanure.”

Yashimangiye ko Kabera yacishaga make kandi agaharanira iterambere ry’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada.

Josephine Murphy uri mu Banyarwanda baba muri Canada, yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku iraswa rya Kabera kandi ko bazakomeza guharanira ko ukuri ku byabaye byose kumenyekana.

Ati “Turasaba ko habaho iperereza ritabogamye kuri ayo mahano y’iraswa rya Erixon bikozwe na Polisi ya Hamilton. Nk’umunyamurango, ntabwo nzatuza kugeza igihe tumenyeye mu by’ukuri ibyabaye. Erixon akwiye ubutabera, kandi nzakomeza guhatiriza kugeza habayeho umucyo no kubazwa inshingano muri iyi dosiye. Ubuzima bwe ni ingenzi rero tugomba kumenya ko n’inkuru ye ivuzwe mu kuri.”

Umuryango wa Erixon Kabera washyize hanze ubutumwa bugaragaza ko washegeshwe n’urupfu rwe cyane ko yari umugabo ugwa neza kandi akaba inkingi ikomeye ku muryango we.

Wagaragaje ko yari afite abana batatu b’abahungu kandi ko mu gihe cy’imyaka 20 yari amaze muri Canada yaharaniraga gufasha umuryango we.

Yakoraga mu Kigo cyo muri Canada gishinzwe Imisoro, akaba yari Visi Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda muri Toronto akanaba n’Umujyanama mu kigo cya ’Rwandan Canadian Healing Center’.

Uwo muryango ushimangira ko Kabera atari afite imbunda kandi ko atari umuntu wari usanzwe afite imyitwarire mibi cyangwa ibikorwa runaka by’urugomo.

Itangazo rikomeza riti “Twebwe, umuryango we n’inshuti ze za hafi, twafashe ibyo bisobanuro nk’ikintu giteye inkeke cyane. Erixon ntiyari azwi nk’umuntu ufite imbunda, kandi ntiyari afite amateka yo kwemera cyangwa kwishora mu bikorwa by’ihohotera. Yari umuntu utuje, uha agaciro amahoro n’ubumwe mu muryango, bityo rero ibi birego biragoye cyane kubihuza n’umuntu twari tuzi kandi dukunda.”

Wakomeje ugaragaza ko kuba nyuma inzego z’iperereza zaragaragaje ko nta kurasana kwabayeho kandi Kabera akaba yarishwe n’ibikomere by’amasasu yarashwe, ukeneye kumenya ibyabaye mu minota ye ya nyuma.

Ukomeza ugira uti “Turasaba inzego bireba ko zatubwiza ukuri kandi zigatanga ibisobanuro bihagije. Niba hari amashusho ya camera za polisi, amashusho ya camera z’umutekano yafatiwe kuri iyo nyubako cyangwa ibindi bimenyetso byose, turashaka kumenya iby’ayo makimbirane kugira ngo dusobanukirwe ukuri ku byabaye mu minota ya nyuma ya Erixon.”

Uwo muryango washimangiye ko ugomba guhabwa ibisobanuro unasaba ko hakorwa iperereza rinyuze mu mucyo rigamije kugaragaza mu by’ukuri ibyabaye nta guca ku ruhande.

Polisi yahise igera aho Kabera yarasiwe mu gukora iperereza

Nyuma gato y’iraswa rya Kabera abapolisi ba Canada bahise batangira iperereza, babanje kuvuga ko habayeho kurasana n’ubwo hari raporo y’itsinda ryihariye ry’Iperereza ryabivuguruje

Erixon Kabera ari kumwe na Josephin Murphy

Erixon Kabera yari amaze imyaka 20 muri Canada akaba asize abana batatu b’abahungu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *