Urwego rushinzwe Iperereza (Special Investigation Unit, SIU) rw’Intara ya Ontario muri Canada, rwagaragaje ko abapolisi babiri barashe umunyarwanda Erixon Kabera amasasu 24 agapfa bamusanze iwe mu rugo batazakurikiranwa n’ubutabera.
Byatangajwe na raporo y’urwo rwego rw’iperereza yagiye hanze ku wa 6 Kamena 2025 nyuma y’iminsi irenga 200 ibyo bibaye.
Kabera wari utuye muri Canada n’umuryango we yarashwe n’abapolisi ku wa 9 Ugushyingo 2024, arasirwa aho yari atuye.
Icyo gihe Polisi yatangaje ko yatabajwe n’umuntu utaravuzwe imyirondoro.
Ubwo polisi yahageraga, yahise ibona Kabera Erixon ihita imurasa urufaya rw’amasasu. Habanje gutangazwa ko habaye kurasana nyuma ivuga ko Kabera atigeze arasa ariko ko yari afite imbunda.
Muri iri perereza rimaze iminsi 200 ritegerejwe n’umuryango wa nyakwigendera, ryagaragaje ko Kabera yari afite igisa n’imbunda mu biganza ngo byatumye abapolisi bakeka ko ari imbunda ya nyayo.
Iti “Icyo kintu yari afite si imbunda nyayo, ariko cyari gifite ishusho isa neza n’imbunda ya pistol”.
Nubwo hatatangajwe uwatabaje polisi, iperereza ryagaragaje ko ngo yahamagaye avuga ko hari umuntu uri ku mukomangira cyane, afite imbunda kandi ashaka kumwinjirana.
Umuyobozi wa SIU, Joseph Martino, yavuze ko mu isesengura, nta mpamvu igaragaza ko ibyo abapolisi bakoze babikurikiranwaho nk’icyaha.
Ati “Dushingiye ku isesengura ku bimenyetso, nta mpamvu yumvikana yatuma umuntu yemeza ko hari n’umwe muri bariya bayobozi wagize uruhare mu cyaha kijyanye n’urupfu.”
Iyo raporo ikomeza ivuga ko ubwo Kabera yegeraga abo bapolisi, yabatunze cya kintu gisa n’imbunda, batangira kumurasa amasasu menshi basubira inyuma.
Nyuma yo kubona ko adafite ubwoba bw’amasasu ngo umupolisi umwe yamukubitishije umuriro w’amashanyarazi (Laser), undi amurasa amasasu arindwi cyangwa umunani ahita agwa hasi yubamye.
Umuryango wa Erixon Kabera wagaragaje ko utanyuzwe n’ibyavuye mu iperereza, wongera gushimangira ko nyakwigendera yari umuntu mwiza ukundwa na bose.
Itangazo ryakomeje rigaragaza ko hari kurebwa uburyo ushobora kwifashisha inzira z’amategeko kugira ngo bashake ubutabera.
Umuryango we wakunze kugaragaza ko yishwe nk’imbwa, ugusaba ko yahabwa ubutabera bukwiye.
Ku rundi ruhande ariko Polisi ya Hamilton yavuze ko izirikana ingaruka urupfu rwa Kabera rwagize ku muryango we, n’umuryango mugari muri rusange, ishimangira ko yiteguye kuwegera no gukorana n’abayobozi b’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada mu gushakira hamwe igisubizo.
Mu bapolisi babiri bagize uruhare muri iryo raswa, byasobanuye ko umwe ari we wemeye kubazwa n’inzego z’iperereza mu gihe undi yabiteye utwatsi gusa agatanga ubuhamya bwanditse.
Nyuma y’urupfu rwe, Abanyarwanda batandukanye batuye muri Canada basabye ubuyobozi bw’icyo gihugu gutanga ubutabera.
Umugore wa Erixon Kabera warasiwe muri Canada yavuze ku rupfu rwe
Umugore wa Erixon Kabera wishwe arashwe na polisi muri Canada, Lydia Nimbeshaho, yavuze ko umugabo we yishwe kinyamaswa kuko yari yarashwe amasasu menshi mbere y’uko ashiramo umwuka.
Uyu mugore yagaragaje ko bifuza ubutabera kandi bashaka ko ukuri kose ku buryo Kabera yishwe gushyirwa ahagaragara nk’uko BBC yabitangaje.
Yavuze ko ubwo bamuhamagaraga yasanze umugabo we yagejejwe kwa Muganga. Yasanze ari kubagwa ariko umuganga amubwira ko Kabera yari yarashwe amasasu menshi.
Ati “Tugeze kwa muganga, twasanze bari kumubaga, umuganga yatubwiye ko bamurashe isasu rimwe mu mutima, abiri mu nda, no mu matako isasu rimwe.”
Lydia Nimbeshaho usanzwe ari umuvuzi w’indwara zo mu mutwe wifashisha ibiganiro n’ubujyanama (Psychotherapist), avuga ko Erixon Kabera atarashe abapolisi, ashimangira ko yishwe nta mbunda yagiraga.
Ati “Baramwishe. Nta mbunda yagiraga. Ubuzima bwe bwose ni umuntu ukorera umuryango, si n’uw’Abanyarwanda gusa ni umuntu wakoranye na polisi ya hano mu bikorwa byo kwita kuri kominote. Twebwe abamuzi twese nta muntu uzi Erixon agira intwaro.”
Yagaragaje ko kuba Polisi ya Hamilton yarabanje gutangaza ko habayeho kurasana hagati y’abapolisi na Kabera byamusize icyasha bituma abanza kumvikana nk’umuntu warashwe arimo guhangana na polisi.
Yashimangiye ko nubwo hari amakuru bataramenya akiri mu iperereza arimo n’umuntu bivugwa ko yahamagaye polisi avuga ko Kabera afite intwaro, ariko ko urebye uko yishwe ari ibya kinyamaswa.
Ati “Ntituramenya uwo muntu wahamagaye polisi. Hari amakuru menshi tudafite akiri mu iperereza, ariko ikigaragara bamurashe bamuturutse imbere abareba, ubwabo bavuze ko atigeze abarasa. Njyewe naramubonye mbere y’uko umwuka umushiramo burundu, uburyo bamwishemo, bamwishe nk’inyamaswa.”
Yongeyeho ko “Amakuru aturakaje twese ni ukubona abapolisi babiri barasa umuntu abahagaze imbere. Uvuze ngo bamurashe mu mugongo wenda yaba arimo kwiruka, [ariko] bamurashe bamuturutse imbere, bamureba.”
Nimbeshaho avuga ko guhamagarirwa polisi n’abaturanyi ku kintu gito icyo ari cyo cyose ari “ibintu abirabura babamo mu buzima bwacu muri iki gihugu”.
Atanga urugero ko hari igihe abaturanyi bahamagaye polisi ngo kuko hari abana barimo gukomanga ku muryango wabo.
Yavuze ko kuba polisi yaragize uruhare mu rupfu rw’umugabo we bishobora kugira ingaruka ku bana bijyanye no kutubaha polisi.
Ati “Abana b’abirabura [hano], tubigisha kubaha polisi, kuva ari bato tubabwira uko bakwiye kwitwara imbere ya polisi, [ngo] ‘ntusubize polisi, ntumurebe, ntukore mu mufuka, ntugire gute’, ibyo byose tuba tubivuga mu magambo tutarabibona, ngaho tekereza uyu munsi niho babibonye polisi yishe papa wabo. Kuri bo ntabwo bashobora kwizera polisi ubuzima bwabo bwose.”
Lydia Nimbeshaho yagiye kuba i Toronto mu 2010 asanzeyo Erixon Kabera wabagayo mbere y’uko bashyingirwa. Bombi bafitanye abana batatu b’abahungu, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Toronto Star.
Yasabye Leta ya Canada gutanga ubutabera kandi ko babafasha kubona ibimenyetso cyane ko ari itegeko ko abapolisi bambara Camera, bityo hakenewe kumenyekana ibyabaye.
Ati “Dukeneye kumenya abahamagaye 911 icyo baregaga kuko iyo umuntu ahamagaye avuga n’ikibazo afite muri makeya. Turashaka ubutabera kuko muri iki gihugu hari amategeko, nubwo yaba ari mu ikosa rimeze gute nta tegeko rivuga ko bagomba kumwica, [ariko] bamwishe…”
Urwego rushinzwe iperereza (Special Investigation Unit, SIU) rw’intara ya Ontario rwatangaje ko ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Gatandatu abapolisi mu mujyi wa Hamilton uri hafi ya Toronto bahamagajwe kubera umugabo “uri kwitwara mu buryo buteye ubwoba”.
Mu itangazo, urwo rwego rukora iperereza ku myifatire y’abapolisi mu bibazo bahamagajwemo, ruvuga ko abapolisi “bavuganye n’uwo muntu”, rwongeraho ko “abapolisi babiri barashishije imbunda zabo” amasasu akamufata.
Mbere, SIU yabanje gutangaza ko habayeho kurasana, “bikavamo gukomereka kw’uwo mugabo, n’umupolisi, kubera amasasu”.
Nyuma uru rwego rwasohoye amakuru mashya ko “nta kiboneka ko uwo mugabo yarashe imbunda”, ntibasobanura niba hari imbunda yari afite.
Umukuru w’ihuriro ry’abapolisi muri Hamiliton yavuze ko atavuga ku byabaye kuko SIU irimo gukora iperereza.
Abanyarwanda batandukanye batuye muri Canada basabye ubuyobozi bw’icyo gihugu gutanga ubutabera kuri Erixon Kabera.
