Ubutabera bwa Romania bwatangiye gukurikirana bamwe mu bacancuro biyambajwe na Perezida Felix Tshisekedi mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa DRC

Ubutabera bwa Romania bwatangiye gukurikirana bamwe mu bacancuro biyambajwe na Perezida Felix Tshisekedi mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa DRC.

Ibi bije nyuma y’aho Minisiteri y’Ingabo muri Romania isanze barindwi muri bo bari bakiri abasirikare b’igihugu ariko bari mu kiruhuko kigera ku myaka ibiri cyo kwita ku miryango yabo.

Aba basirikare bishe amategeko abagenga, bava mu gihugu batabiherewe uruhushya, kandi bakora imirimo ihabanye n’iyo bashinzwe. Batatu muri bo baracyari mu kiruhuko.

Iyi Minisiteri yasanze kandi muri aba bacancuro harimo 466 bakoreraga mu nkeragutabara, nyuma yo gusezererwa mu kazi gahoraho k’igisirikare bitewe n’impamvu zirimo imyaka y’ubukure, ubwegure n’uburwayi.

Mbere y’uko M23 ifata umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025, aba bacancuro bayoborwaga na Horatiu Potra uzwi cyane muri Afurika, bahagaritse imirwano.

M23 yafashe 280 muri bo, ibohereza iwabo tariki ya 29 Mutarama 2025 banyuze mu Rwanda. Byamenyekanye ko hari abahunze mbere y’uko uyu mutwe witwaje intwaro winjira mu mujyi wa Goma.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *