Ubwo barimo barasana hagati ya M23 na FARDC Amasasu yambutse agera mu Rwanda

Iminsi ikomeje kwicuma ari nako urugamba rujya mbere hagati y’Abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za FARDC, ndetse kuri ubu urugamba ruri kubera hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo, aho ingabo za M23 ziri gusatira umugi wa Goma zishaka kuwufata.

Mu gihe Imirwano yari irimo ijya mbere kuri iki cyumeru, Amasasu aturutse mu mirwano ya M23 n’ingabo za FRDC, yaguye mu Rwanda.

Aya masasu yaguye ahitwa mu Rutagara mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu District.

Aya masasu yinjiye mu rugo rw’umuturage utuye muri ako gace, atobora urugi rw’inzu ndetse amasasu abiri atobora ihene yo muri urwo rugo andi apfumura inzu.

Ni mu gihe iyi mirwano ikomeje gusatira mu mujyi wa Goma hagati.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *