Imyaka 31 irashize Abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni gusa abashoboye kuyirokoka nabo barakataje mu kongera gusana igihugu.
Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gucunaguzwa kwabo, ni ibikorwa byatangiye mbere ya 1994 ndetse mu byiciro bitandukanye ingengabiterezo yayo irigishwa bikomeye.
Ahashoboye guhurira abantu benshi cyane cyane ku bibuga byagombaga gutanga ibyishimo hari mu hakoreshejwe nabi mu kubiba urwango mu bantu.
Kuri iyi nshuro tugiye kugaruka kuri Stade Amahoro iri kuvugururwa ariko ikaba ari imwe mu nyubako zibitse amateka akomeye y’u Rwanda mu mupira w’amaguru ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki ya 5 Nyakanga 1987 ni bwo iyi Stade yatashywe ku mugaragaro ndetse iba n’igikorwaremezo cya mbere cyujuje ibisabwa cyari cyubatswe mu Rwanda kandi cyitezweho kuzamura urwego rwa siporo.
Ku itariki 6 Werurwe 1994, Abafana ba Rayon Sports bararanye akanyamuneza cyane ko kuri iyi Stade habereye umukino w’amateka ikabasha gusezerera Al Hilal yo muri Sudan yari mu zikomeye ikayitsinda ibitego 4-1.
Gusa byaje guhindura isura kuko nyuma y’ukwezi kumwe gusa Jenoside yahise itangira iyi Kipe y’Ubururu n’Umweru igaterwa mpaga na Brewerries FC yo muri Kenya mu cyiciro gikurikiyeho.
Iyi stade ndetse n’iya Kigali [Kigali Pelé Stadium] muri uko kwezi zari zatangiye kuba ikoraniro ry’Interahamwe [Umutwe witwara nka gisirikare wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi].
Mu gitondo cyo ku itariki ya 7 Mata 1994, Abatutsi batuye mu bice bya Remera birimo Kimironko, Migina, Nyagatovu, Gihogere ndetse muri make hafi ya Stade batangiye kwicwa ndetse bigatizwa umurindi no kuba bose barifuzaga ubuhungiro muri iyi stade yari irinzwe na MINUAR.
Mu gihe gito ingabo za RPA-Inkotanyi zari mu Nteko Isinga Amategeko zatangiye gukwira muri ibyo bice ngo zirokore bamwe ariko bigakomeza gukomera kuko umugambi wa Jenoside wari warateguwe mbere.
Abagera ku bihumbi 20 bahungiye muri iyi stade nk’uko byasobanuwe mu buhamya bwa Rev Past Dr. Antoine Rutayisire wari utuye muri ibyo bice ndetse akaba umwe mu bayirokokeyemo.
MINUAR nta kinini yafashaga abari muri iyi stade cyane ko mu nkengero zayo hari abahiciwe ndetse n’imbere muri yo hakajya haterwamo ibisasu bigahitana bamwe ndetse bikanakomeretsa benshi.
Nubwo yagabweho ibitero kenshi, abenshi mu bahungiye muri Stade Amahoro bararokotse kuko ingabo za RPA zahafashe mbere zikabuza Interahamwe n’Ingabo za Leta kuhagera.
Nyuma y’imyaka 31 Jenosde ibaye, iyi stade yatangiye kuvugururwa ndetse ku bw’amahire mu nkengero zayo Imibiri igera kuri 38 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri icyo gihe, iraboneka ishyingurwa mu cyubahiro.
Ibyo bikorwa byo kuvugurura Stade Amahoro yongerewe imyanya ikava ku bihumbi 20 ikagera kuri 45 izatwara akayabo ka miliyari zirenga 160 Frw.
Mu kuyivugurura kandi hakaba hari icyiciro cyateguwe cyo kuhubaka Urwibutso rwa Jenoside ndetse rukanajyaho amazina y’Aba-sportifs bishwe muri Jenoside.