Ukuboko k’umukobwa kwaheze mu kanwa k’umukunzi we, bitabaza muganga

Ukuboko k’umukobwa kwaheze mu kanwa k’umukunzi we, mu gihe yagusesetsemo bagamije kwifata videwo bakekaga ko yakundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Iyo videwo ngo yari igamije kwerekana uko uwo mukobwa afite ukuboko guto cyane, ku buryo gukwirwa mu kanwa k’umuntu.

Umuganga wafashije abo barwayi bo mu Bushinwa, yavuze ko icyatumye ukuboko k’uwo mukobwa guhera mu kanwa k’umukunzi we, ari imikaya yo mu misaya yafashe cyane ku buryo bitakundaga ko uwo mugabo abumbura umunwa, kandi ibyo ngo bibyara ikibazo gikomeye kuko uko ububabare bwiyongera, ni ko imikanya irushaho gufata cyane.

Abaganga batangiye gufasha abo barwayi, babahumuriza, babashyiriramo umuziki utuma bagabanya ubwoba, hanyuma bakoresha ibyuma byagenewe kubumbura inzasaya, batera uwo mugabo urushinge rw’umuti woroshya imikaya (muscle relaxant).

Nyuma y’iminota 20 umugabo atewe uwo muti, muganga yatangiye kunyeganyeza buhoro buhoro ukuboko k’uwo mukobwa, birangira kugukuramo bikunze.

Uwo muganga yaboneyeho kubwira abantu kujya birinda gukina baseseka amaboko mu kanwa ka bagenzi babo, kuko hari ibyago byinshi biba bishobora kubabaho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *