Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru by’umwihariko iry’imikino mu Rwanda, amwe mu makuru akomeje kugarukwaho ni uko Diamond yaba ari muri gahunda zo gutumirwa mu birori bya Rayon Sports.
Amakuru yizewe IGIHE dukesha iyi nkuru, ifite ni uko kugeza ubu nta biganiro byimbitse birabaho hagati ya Rayon Sports n’uyu muhanzi, gusa mu biganiro Rayon Sports yagiranye na Yanga SC itegerejwe i Kigali, yasabwe ko yaganiriza Diamond akaba yakwitabira ibi birori, icyakora nta gisubizo barahabwa.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko “Ubwo hategurwaga uyu mukino, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye ubwa Yanga SC ko bavugana na Diamond akaba yakwitabira ibyo birori bakareba uko bagabana ibyamugendaho, ariko kugeza ubu nta gisubizo na kimwe kiraboneka.”
Ku rundi ruhande, abahamyaga ko ibiganiro bisa n’ibyarangiye bagenderaga ku kuba umuterankunga wa Rayon Sports, SKOL yari yateye inkunga igitaramo cyiswe ‘One People Concert’ cyagombaga kubera muri BK Arena mu 2022 ndetse hari amafaranga bahaye Diamond, bikarangira atitabiriye.
Abavugaga ko Diamond agomba kwitabira ibirori bya Rayon Sports, bahamyaga ko amafaranga SKOL yari yatanze azaherwaho mu byo yasaba ngo agaragare i Kigali.
Yanga SC yo muri Tanzania iherutse gutangaza ko izakina umukino wa gicuti na Rayon Sports tariki ya 15 Kamena 2025, icyakora ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko iby’uyu mukino bitaremezwa.
Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere y’Umupira w’Amaguru muri Rayon Sports, Irambona Eric yabwiye IGIHE ati “Ntabwo biremezwa.”
Rayon Sports iteganya ko Umunsi w’Igikundiro isanzwe itumiraho andi makipe, uzaba hagati ya tariki 26 Nyakanga n’iya 9 Kanama 2025 ari nabwo ivuga ko izatumiramo ikipe y’ubukombe muri Afurika.
Kwemera ubu butumire, byashimangiye ko Yanga ishikamye ku cyemezo cyo kwanga gukina umukino ifitanye na mukeba, Simba SC, wari wasubitswe tariki ya 8 Werurwe 2025.