Umubare w’abishwe n’amasasu yavuye i Goma agwa i Rubavu wiyongereye, naho umubare munini w’abaturage ba Rubavu barahungishwa

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain yatangaje ko Abanyarwanda bahitanywe n’amasasu yarashwe mu Karere ka Rubavu n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’imitwe bifatanyije, bamaze kuba icyenda, mu gihe abandi barenga 600 batuye ahegereye umupaka, bajyanywe mu nkambi iri i Nyabihu.

 

Kuva umujyi wa Goma uhana imbibi n’Akarere ka Rubavu k’u Rwanda wajya mu maboko ya M23, intambara yarushijeho gukaza umurego ndetse ingabo za RDC, zifatanyije n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo batangiye kurasa amasasu ku butaka bw’u Rwanda.

 

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko ubwirinzi bw’u Rwanda bwahanuye ibisasu bimwe aba basirikare barasaga mu Rwanda, ariko amasusu mato yinjiye mu gihugu yica bamwe, abandi barakomereka.

 

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Muralinda yabwiye RBA ko Abanyarwanda bahitanywe n’amasasu yarashwe mu Karere ka Rubavu bamaze kuba icyenda.

 

Ku wa 27 Mutarama 2025, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Rwivanga yabwiye IGIHE ko abakomerekejwe n’amasasu ya FARDC bari 35, ndetse bari bari kwitabwaho ariko harimo abarembye cyane.

 

Mukuralinda yavuze ko hari abaturage 681 bari baturiye umupaka w’u Rwanda na RDC bikanze urusaku rw’amasasu bajyanywe gucumbikirwa mu Nkambi ya Kijote iri mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, na ho inzu eshanu i Rubavu zasenyutse.

 

Mukuralinda yavuze abaturage b’i Rubavu batekanye kuko ingabo z’u Rwanda zibarinze ndetse ko n’urusaku rw’amasasu rwumvikanaga ku wa Mbere rwagabanyutse.

 

Yananyomoje amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko abasirikare ba FARDC binjiye mu Rwanda barasa bafata ibice bimwe.

Ati “Abanyarwanda batari hano i Rubavu babonye ku mbuga nkoranyambaga [bavuga] ko ingabo za FARDC, FDRL na Wazalendo zinjiye ku mupaka w’u Rwanda zirawurenga zikaba ziri kurasa aho hose hakaba hari ibyasenyutse n’inzu zahiye ngo hari n’inzu ubuyobozi bukoreramo zafashwe. Ibyo ni ibiri ku mbuga nkoranyambaga [gusa] ariko abantu bashyire umutima hamwe umutekano urarinzwe.”

 

“Nta musirikare wo hakurya yaba uwa FARDC yaba uwa Wazalendo cyangwa uwa FDLR wigeze uva hakurya ngo yinjire ku mupaka w’u Rwanda aje arwana. Abo mwabonye ni abashyize imbuda hasi; ni abamanitse amaboko kandi bafitwe n’abasirikare [b’u Rwanda] ni bo bazi uko babyitwaramo.”

 

Mukuralinda kandi yongeyeho ko u Rwanda rwakomeje kwakira impunzi ziturutse i Goma no kuzifasha kubona aho zerekeza.

 

Magingo aya u Rwanda rumaze kwakira impunzi zirenga 1200 z’Abanye-Congo bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Rugerero.

 

U Rwanda kandi ruri kugenzura uko amashuri yari yafunzwe i Rubavu yafungurwa, abanyeshuri bagahumurizwa ku buryo ku wa Gatatu amashuri ashobora gufungurwa, amasomo agasubukurwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *