Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, habonetse umurambo w’umugabo witwa Tuyisenge w’imyaka 33, wari uzwi nk’umufana ukomeye wa APR FC.
Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko nyakwigendera yasanzwe munsi y’ikiraro kiri mu kibaya cya Mugogo. Umuryango we uvuga ko ku mugoroba wabanjirije urupfu, yari yagiye kureba umukino wa APR FC na Police FC mu isantere ya Byangabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Manzi Jean Pierre, yabwiye BTN TV ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu. Yanasabye abaturage kujya bifashisha inzira zemewe aho kugendera mu nzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko atari ubwa mbere muri icyo kibaya hagwamo abantu, kuko hamaze kugwa abasaga umunani kubera uturaro tudakomeye.
Umurambo wa Tuyisenge wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma. Yasize umugore n’abana babiri.