Muri iyo baruwa yanditswe tariki ya 20 Mutarama 2025, Kamugisha ashimangira ko umukino uheruka guhuza Rayon Sports na Bugesera FC ku itariki ya 17 Mutarama 2025, wagaragayemo ibintu bitandukanye biteye impungenge, birimo imisifurire itavugwaho rumwe n’imyitwarire itari myiza ku kibuga.
Uyu mufana avuga ko abasifuzi bashinzwe uwo mukino bafite amateka mabi mu mikino y’amarushanwa, ndetse ko Rayon Sports yari yasabye ko basimbuzwa, kuko batemewe n’impuzamashyirahamwe ya ruhago ku isi, FIFA. Nubwo bimeze bityo, FERWAFA ngo ntiyigeze igira icyo ikora.
Ikindi kivugwa mu ibaruwa ni uburyo Stade yakinirwagaho itari ifite umutekano uhagije, aho bamwe mu bafana bari bemerewe kwinjira ahatari hagenewe abarebwa n’umukino, bituma haba imyitwarire idahwitse.
Kamugisha agaragaza ko nubwo FERWAFA yatangaje ko izakurikiranira hafi ibibazo byagaragaye, bigaragara ko hari abadahanwa, mu gihe ababonetse bagaragaza ibibazo aribo bashinjwa kurenga ku mategeko. Aha ni ho ahera asaba ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu, cyane Minisitiri wa Siporo, bwagira icyo bukora.
Yagize ati: “Ibi bituma twibaza niba koko ikipe ya Rayon Sports yemerewe gutsinda no guhatanira ibikombe mu Rwanda.”
Kamugisha asaba Minisitiri wa Siporo ibi bikurikira: Guhagurukira ikibazo cy’ubutabera gicumbagira mu mupira w’amaguru; Gusuzuma imyanzuro ya FERWAFA ku bijyanye n’uwo mukino, hubahirizwa uburenganzira bwa buri ruhande; Guteza imbere uruhare rwa Leta mu gukemura ibibazo bikomeje kwangiza isura ya ruhago y’u Rwanda.
Mu gusoza, Kamugisha yasabye ko ubuyobozi bw’Igihugu bwagira uruhare rufatika mu kuzahura icyizere cy’abafana no gutuma ikipe bakunda, Rayon Sports, ibona ubutabera nk’abandi bose.