Umugabo ni ubyara abana akabihakana ! , wowe iyo baje kugusura urifungirana uri kumwe n’abandi bakobwa !, Dany Nanone na Phil Peter bakozanyijeho muri studio za televiziyo – AMASHUSHO

Ubwo bari mu kiganiro The Choice live gitegurwa na Phil Peter ndetse na Babu, Danny Nanone wari watumiwe muri iki kiganiro, yashyimiranye n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi ndetse n’umunzi w’umuziki, Phil Peter.

Amakimbirane yaba bombi yari amakimbirane byumvikana ko ashingiye ku bibazo bimaze iminsi biba kuri danny Nanone byo kuzengerezwa n’umugore babyaranye.

Muri iki kiganiro Phil Peter yumvikanaga ashinja Danny kuba yarihakanye abana, kuba atababa hafi nk’umubyeyi ndetse no kuba adatanga indezezo.

Mu magambo akakaye cyane Phil yakoresheje, yacyuriye Danny ko iyo abana be baje kumusura ahita akubitaho urugi agafunga kuko aba ari kumwe n’abandi bakobwa.

Ibi byose bibaye mu gihe hashize iminsi uyu muraperi danny atorohewe n’umugore babyaranye ukomeza kumushinja kudatanga indezo, ndetse akaba aherutse kujya mu rugo aho Danny atuye akamusahura ibikoresho byo mu nzu ndetse n’ibikoresho bya studio y’umuziki. reba video :

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *