Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko umuganda rusange uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kamena 2025, uzakorwa ariko buri muturage awukorera iwe mu rugo aho kuba mu buryo busanzwe bwahuzaga abaturage ahantu hamwe.
Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe korohereza abanyeshuri gukora ingendo zibasubiza mu miryango yabo nyuma yo kurangiza igihembwe cy’amasomo, bityo bikagabanya imbogamizi bajyaga bahura na zo ku munsi w’umuganda.
MINALOC yasabye abaturage bose gukora umuganda biteza imbere aho batuye, bagakora isuku n’ibindi bikorwa byubaka, kandi bakabikora ku buryo bugaragara. Yanabibukije ko n’ubwo udakorerwa mu buryo busanzwe, umuganda ukiri igikorwa cy’ingenzi mu iterambere rusange ry’igihugu.
Umuganda ni igikorwa ngarukakwezi gihuza Abanyarwanda buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, aho bateranira hamwe bagakora ibikorwa bitandukanye by’iterambere n’isuku rusange. Gusa, hari igihe ushobora guhindurirwa isura bitewe n’impamvu zihariye z’igihugu cyangwa izihutirwa mu muryango nyarwanda, nk’uko byagenze kuri iyi tariki ya 28 Kamena 2025.