Ad
Ad
Ad
Ad

Umugore wa Yago yahukanye uruhinja rumaze ibyumweru 3

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje akababaro gakomeye aterwa n’uko yatandukanye n’umugore we Teta Christa, aho yabinyujije mu kiganiro cyimbitse yashyize kuri shene ye ya YouTube ku wa 25 Kamena 2025.

Mu buhamya bwe, Yago yasobanuye ko ubwo Teta yamutaga atari ari mu rugo, ahubwo yari yagiye mu kazi. Avuga ko yabonye ubutumwa kuri telefone buvuye kuri Teta, amumenyesha ko yamusize, yigendeye.

Yago yavuze ko ibi byamukomerekeje bikomeye, cyane ko yabanaga n’umugore we mu rukundo rukomeye, cyane cyane kuva bibarutse imfura yabo bise Life. Ati: “Mama Life ni we muntu nakunze by’ukuri.”

Ku bijyanye n’icyaba cyaratumye Teta amuta, Yago yavuze ko nta kindi kibazo kizwi hagati yabo. Ariko ashingiye ku bumenyi yagiye agira, yagize ati: “Wenda ashobora kuba yarahuye n’ihungabana ryibasira abagore babyaye bwa mbere.”

Yago yongeyeho ko nyuma y’ibyo byose, yafashe umwanzuro wo guhagarika iby’inkundo mu buzima bwe, agashyira imbaraga mu kazi ke n’umuziki, kugira ngo yite ku buzima bwe no ku mwana we. Ati: “Inkundo narazisezereye. Ubu ngiye gukora cyane nite ku muryango wanjye kandi uzabaho neza.

Uyu muhanzi yari amaze igihe gito yishimira kubyara imfura ye, ndetse muri Werurwe 2025 yari yaranakoreye Teta indirimbo y’urukundo yise “Elo”, agaragaza icyizere cy’urugo rufite ejo heza. Ibyabaye kuri we yabihuje n’umugani wa kinyarwanda agira ati: “Uwo wizera cyane ni we ugukomeretsa cyane.”

Yasoje ashimira abamushyigikiye muri ibi bihe bikomeye, abasaba kutamugirira impuhwe kuko ari umugabo kaandi agomba kubicamo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *