Ad
Ad
Ad
Ad

Umugore witwa Habanabashaka Bonifride yatashye mu gicuku ataha abaza ibiryo umugabo we ahita amurya akananwa agakuraho

Mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Murunda, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Ntiryihabwa Jean Claude w’imyaka 40, uherutse gukomeretsa bikomeye umugore we Habanabashaka Bonifride, aho yamurumye akanamunanura mu gihe bari bagiranye amakimbirane.

Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Karuruma, Akagari ka Kirwa, avuga ko uyu mugabo yari amaze igihe abana n’uwo mugore mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse amakimbirane yabo ashingiye ku businzi no gucana inyuma byagarukaga kenshi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro, ku bufatanye n’inzego z’umutekano, buracyashakisha Ntiryihabwa Jean Claude, nyuma y’uko akoze icyo cyaha agahita atoroka.

Mukamana Jeannette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, yatangaje ko “icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanwa n’amategeko, bityo uko byaba bimeze kose, ntibishobora kurangirira mu bwumvikane. Umugabo aracyashakishwa, nafatwa azahanwa hakurikijwe amategeko.”

Uyu muryango ugaragaramo ibibazo bikomeye by’ubusinzi no kudafatanya mu kurera abana. Abaturanyi bavuga ko uyu mugore wa rumwe yari uwa kabiri w’uyu mugabo.

Aba baturanyi bemeza ko uyu mugore akunze gitaha igicuku, aho umunsi wo kurumwa ke yasanze nta biryo bihari mu rugo bituma arwana n’umugabo we kugeza bamuciye akananwa.

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Karuruma bwasabye umugore gushyikiriza ikibazo inzego zibishinzwe, ariko ngo yanze, avuga ko ashaka ko biyunga aho kugera mu nkiko.

Abaturage bavuga ko muri ako Kagari ka Kirwa hakigaragara ikibazo gikomeye cy’ubuharike, usanga gituruka ku mafaranga bamwe mu bagabo babona mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho bamwe bashaka abagore benshi aho gufasha imiryango yabo.

Kugeza ubu uyu mugabo aracyashakishwa kugira ngo aryozwe ibyo yakoreye umugore we.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *