Ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bintamakuru bitandukanye hari kuvugwa inkuru y’umugore wagiye guca inyuma umugabo we bikarangira apfiriye mu nzu y’umusore yari yagiye gusura.
Uyu mugore witwa Mukeshimana Esther amakuru avuga ko yapfuye ku wa 15 Kamena muri uyu mwaka wa 2025, yapfiriye mu karere ka Nyaruguru nkuko amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye abivuga.
Uko byatangiye : Ibi byose byatangiye mbere y’itariki ya 14 Kamena, bitangirira mu karere ka Nyagatare aho uyu mugore yari asanzwe abana n’umugabo we w’isezerano ndetse n’abana babyaranye.
Uyu mugore yasabye umugabo we uruhushya amubwira ko azajya mu bukwe mu mujyi wa Kigali , ‘Akava i Nyagatare agataha ubukwe i Kigali’, ndetse amubwira ko ubukwe buzaba ku itariki ya 14 gusa ko agomba kugenda mbere y’itariki kuko afite inshingano muri ubwo bukwe.
Ubwo umugabo nawe ntakuzuyaza yamuhaye uruhushya, ndetse amwemerera kugenda mbere y’itariki yubukwe nkuko umugore yari yabisabye. Ubwo Esther nawe ku wa 13 yahagurutse ava mu rugo, anyura mu mujyi wa Kigali, mu kimbo cyo kujya aho ubukwe bugomba kubera i Kigali ahita yigira mu majyepfo y’Igihugu mu karere ka Nyaruguru gusura umusore w’inshuti ye.
Amakuru avuga ko uyu mugore yagiye mu rugo rw’umusore witwa Valenci utuye mu murenge wa Ruheru wo muri aka karere ka Nyaruguru, ndetse amakuru akomeza yemeza ko uyu musore yari Pasiteri ndetse akaba n’umukozi wa Leta wakoraga muri serivise z’ubutaka muri uyu murenge atuyemo.
Andi makuru aturuka mu bitangazamakuru avuga ko uyu mugore ndetse na Valenci bamenyenye kera bitewe nuko uyu musore yakoreraga ubutumwa bw’ijambo ry’Imana muri Nyagatare mu gace uyu mugore yari atuyemo.
Ubwo ku wa 13 Kamena 2025 uyu mugore amaze kugera mu rugo rwa wa musore, baraye bakora ibikorwa byabo by’ubusambanyi nkuko aribyo byari byamujyanye, mu gihe umugabo we aziko umugore yagiye mu bukwe i Kigali.
Bukeye bwaho tariki ya 14, Uyu musore yagize gahunda itunguranye ituma ava mu rugo, uyu musore yabwiye umugore ko agiye gusa aza kugaruka bidatinze, ubwo umugore nawe asigara mu rugo akora uturimo turimo no guteka.
Uyu mugore yaje gucana imabura ayitereka mu nzu, arangije ajya kuba aryamye, nkuko tubikesha bimwe mu binyamakuru byandika n’ibikorera kuri Youtube.
Hashize amasaha make wa musore yaje kugaruka, ahageze arakomanga ngo Esther amufungurire ariko abura umwikiriza, arakomeza arakomanga, arongera, abura uwafungura, akajya yibwira ko wenda Esther yaba aryamye kubera umunaniro.
Umusore yaje kwigira inama yo kumena ibirahure ngo arebe mo imbere, arebye asanga umugore araryamye ntanyeganyega, ndetse n’imbabura iri kwaka mu nzu.
Uyu musore yahise atabaza vuba na bwangu, ubwo abaturage barahagera ndetse na n’abayobozi. Nyuma yuko bakoze iperereza ry’ibanze baje gusanga uyu mugore w’imyaka 30 y’amavuko (Yavutse ku 1/1/1995 apfa ku wa 14/6/2025), akomoka muri Nyagatare.
Nyuma yibyo byose, ikinyamakuru Radio and Tv10 Rwanda cyanditse ko uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ku wa 15 Kamena 2025, ndetse ko byemejwe n’umuvugizi w’uru rwego Dr Murangira B Thierry.
Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ku wa 13 Kamena 2025 uyu Mupasiteri wari usanzwe ari n’Umuyobozi mu Murenge w’iwabo yatangiye gukurikiranwa nyuma yuko asuwe n’umugore akaza gupfira iwe ndetse n’umurambo ugasangwa mu nzu ye.”
Inkuru ya Radio and Tv10 Rwanda igira iti “
Umukozi w’Imana utuye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, akaba n’Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ubutaka, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho urupfu rw’umugore wari waturutse mu Karere ka Nyagatare akajya kumusura akaza gupfira iwe.
Uyu Mupasiteri asanzwe ari n’Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ubutaka muri uyu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.
Uyu Mukozi w’Imana utuye mu Ntara y’Amajyepfo yatawe muri yombi tariki 15 Kamena 2025 nyuma yuko umugore wari waje kumusura avuye mu Ntara y’Iburasirazuba apfiriye iwe.
Amakuru avuga ko uyu mukozi w’Imana yari yasuwe na nyakwigendera avuye mu Karere ka Nyagatare aho asanzwe afite urugo, ndetse uyu Mupasiteri akaba na we yarigeze kuhaba ahakorera umurimo w’ivugabutumwa, ku buryo bari basanzwe baziranye.
Ifungwa ry’uyu Mupasiteri ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko uyu Mupasiteri akekwaho icyaha cy’ubwicanyi.
Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ku wa 13 Kamena 2025 uyu Mupasiteri wari usanzwe ari n’Umuyobozi mu Murenge w’iwabo yatangiye gukurikiranwa nyuma yuko asuwe n’umugore akaza gupfira iwe ndetse n’umurambo ugasangwa mu nzu ye.”
Uyu Mukozi w’Imana ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muganza y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba warajyanywe gukorerwa isuzuma.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Icyaha cy’Ubwicanyi buturutse ku bushake gikekwa kuri uyu Mupasiteri, giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo ivuga ko “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”