Umuhanzi ’Ibya Yesu ni ku Murongo’ ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 akamutera inda, yasabiwe gufungwa

Ubushinjacyaha bwasabiye Nzabanayo Silas wamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nka ‘Ibya Yesu ni ku Murongo’, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho.

Urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye kuri uyu wa 10 Kamena 2025 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera.

Nzabahayo Silas yabanje gusaba Urukiko ko urubanza rwabera mu muhezo ariko Urukiko rutegeka ko rubera mu ruhame icyakora abanyamakuru basabwa kutagira ibikoresho by’ikoranabuhanga binjiza mu cyumba cy’iburanisha.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nzabahayo yasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 17 ubwo yari yaragiye kumubera umukozi we wo mu rugo, mu gihe umugore w’isezerano yari yarahunze uwo mugabo kubera amakimbirane.

Icyo gihe Nzabahayo yatawe muri yombi ariko bigaragara ko uwo mwana w’umukobwa yanamuteye inda biba ngombwa ko arekurwa ariko iperereza rikomeza gukorwa.

Nyuma y’uko uwo mwana abyariye mu bitaro bya Nyamata, yahise yongera gutanga ikirego cyane ko yavugaga ko Nzabahayo atigeze amufasha, hitabazwa ibizamini by’abahanga hafatwa ADN z’umwana n’uregwa.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Nzabahayo yafungwa iminsi 30 y’agateganyo cyane ko ibizamini bya ADN byagaragaje ko umwana wavutse bigaragara ko ari uwe.

Nzabahayo Silas yahakanye ibyo gusambanya uwo mwana w’umukobwa no kumutera inda.

Kuba ADN igaragaza ko umwana ari uwe, yabiteye utwatsi avuga ko zishobora kuba atari ize, yemeza ko zishobora kuba ari iz’umwana we w’umuhungu, ushobora kuba warateye inda uwo mukobwa we.

Nzabahayo yabwiye urukiko ko ataba ari ubwa mbere umuhungu we asambanyije umukobwa ngo kuko byigeze kubaho ariko bikanarangira ikuwemo.

Ubushinjacyaha bwahise bugaragaza ko u Rwanda rufite abahanga kandi bakora akazi kabo neza ko nta mpamvu y’uko ibisubizo byagaragajwe byakitirirwa abandi.

Umunyamategeko wa Silas Nzabahayo na we yunze mu ry’umukiliya we avuga ko umugore we bari basanzwe bafitanye amakimbirane bityo ko bashakaga kumugerekaho icyo cyaha kandi atari we wabikoze.

Nzabahayo kandi yasabye urukiko ko yarekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko adashobora gutoroka ubutabera.

Yavuze kandi ko yarekurwa kuko afite abana agomba kwitaho kandi umugore bababyaranye nta bushobozi afite.

Nyuma y’impaka z’urudaca, Perezida w’Inteko iburanisha urwo rubanza yarupfundikiye yemeza ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 13 Kamena 2025.

Gusambanya umwana ni icyaha kidasaza, ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Icyakora igihano gishobora kugabanywa kikagezwa ku myaka 15 mu gihe umucamanza yasanze hari impamvu nyoroshyacyaha.

Nzabahayo yatawe muri yombi ku wa 19 Gicurasi 2025, akaba afungiwe muri sitasiyo ya RIB ya Nyamata.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *